Mu bagororwa 2140 barekuwe harimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire

Ingabire Victoire Umuhoza na Kizito Mihigo bafunguwe

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ubutabera avuga ko kuri uyu wa gatanu, tariki ya 14 Nzeli 2018, Inama y’Abaminitiri iyoboye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagorowa 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Muri abo harimo Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka.

Kizito Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cyo kugirira nabi Perezida wa Repubulika.

Ingabire Victoire Umuhoza yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, nyuma yo kujuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 8 yari yarakatiwe n’urukiko rukuru. Yari yarahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kubuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ingingo ya 245 niya 246 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka 5 akaba amaze gufungwa 1/3 cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu 5 akaba amaze gufungwa 2/3 byayo; cyangwa umaze imyaka 20 akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo, iyo yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu 3 bemewe na Leta.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye: Bugesera 23, Nyarugenge 447, Musanze 149, Gicumbi 65, Nyanza 63, Rubavu 158, Rwamagana 455,Nyagatare 24, Huye 484, Muhanga 207, Ngoma 35, Rusizi 7, Nyamagabe 23.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 × 26 =