Ngoma:  Bubatse inzu y’umudugudu irimo n’icyumba cy’umwihariko w’abagore

Ibiro by'umudugudu wa Mpandu, harimo icyumba cyiswe "akarago k’ababyeyi”.

Abaturage bo mu mudugudu wa Mpandu, mu Kagari ka Kagarama, barishimira ko bafite ibiro by’umudugudu, aho bakemurirwa ibibazo byabo batagombye kujya mu rugo rw’umukuru w’umudugudu. Ufite ibyumba harimo n’icyumba cy’umwihariko w’abagore, aho baganiriza abagore bagenzi babo bateshutse ku nshingano bagasubira mu murongo.

Tugirihirwe Libere ayobora umudugudu wa Mpandu, mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo asobanura uburyo ibibazo babikemuriraga ahantu hadakwiye yagize ati “Akenshi ibibazo byacu twabikemuriraga munsi y’igiti kandi ku muhanda, cyangwa umuturage akanzanira ikibazo mu rugo mfite nk’umushyitsi, cyangwa n’umugabo ahari, ufite ikibazo agatinya ku kivuga”.

Yakomeje agira ati “Byatumaga ufite ikibazo atisanzura, ariko ubu byatanze umusaruro kuko hari abo tuzana tukabaganiriza tuti nyamara hano wagenze nabi, genda utuze n’umugabo wawe wubake kandi urugo rugasubirana ubwumvikane. Ni umwihariko kumugore kuko tuba tugomba guha impanuro mugenzi wacu, tukamuganiriza, twahise akarago k’ababyeyi”.

Umugore utarashatse kwivuga izina yavuze ko gusanga umuyobozi mu rugo byari bibangamye aho yavuze ko hari igihe aba ari mu mirimo ye bwite. Ati “icyumba cy’umwihariko badushyiriyeho cyidufitiye akamaro kuko bituma ibibazo byacu bitajya hanze ngo abantu baduseke, cyangwa batunegure”.

Umuyobozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage; Mukayiranga Gloriose yavuze ko bikwiye ko n’urwego rw’umudugudu rugira aho rukorera ati “duhereye ku zindi nzego kumanuka kugera ku rwego rw’akagari n’urw’umudugudu tumaze kubona ko abaturage nabo bifuza ko bagira ahantu baganirira, bakemurira ibibazo n’umuyobozi w’umudugudu”.

Avuga ko muri icyo cyumba ari ibiganiro bihaba nkuko umugabo n’umugore bashobora kuza bafitanye amakimbirane, aho kugira ngo ubatware mu nteko y’abaturage ku karubanda, ushobora kubashyira mu cyumba ukaganira nabo. Ati “Twagiye tubona bitanga umusaruro, kuko abenshi bakunda ko ibibazo byabo bikemurirwa ahantu hiheje”.

Inzu y’u mudugudu ifite, aho babika ibikoresho, icyumba ntanga makuru, n’icyumba abagore bakunze kuza kwihereramo. Yubatswe harimo uruhare rwa Leta n’abaturage bitanze, amafaranga n’ imiganda. Ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 4 n’ibihumbi 300.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 ⁄ 8 =