Nduba: Mu myaka itanu biyubaka intambwe imaze guterwa irashimishije

Abanyeshuri ba little stars Daycare Center basoje ikiciro cy' amashuri y' inshuke (Top Class).

Ikigo cy’ishuri little stars Daycare Center, kizihiza ibirori bisoza umwaka ku nshuro ya gatanu, abitabiriye ibirori n’abaharerera barashima intambwe imaze guterwa.

Hari ku kazuba k’agasusuruko, mu masaha ya saa tatu, abashyitsi barimo abayobozi batandukanye, ababyeyi ndetse n’abana bari babukereye bitabiriye ibirori bisoza umwaka mu kigo cya Little Stars. Umunyamakuru wa thebridge.rw aganira na bamwe mu babyeyi bari bitabiriye ibirori, bamutangarije ko ikigo barereraho cya Litle Stars bishimira intambwe kimaze kugeraho mu myaka itanu ishize kiyubaka.

Karangwa Callixte urerera ku ishuri little stars Daycare Center.

Karangwa Callixte ni umwe mu babyeyi uhafite abana batatu biga mu myaka itandukanye yagize ati “iki kigo cyaje gikenewe ariko si ibyo gusa kuko gitera intambwe kijya mbere umunsi ku wundi. Abana bahiga baba basa neza, bahorana akanyamuneza, bahora bacyeye wagirango bose baravukana”.

Yakomeje avuga ko icyongereza n’igifaransa abana bavuga binezaza ababumva dore ko abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa kabiri kugeza mu wa agatanu bakoze ikiganiro mpaka (debate) abantu bagatangara. Yashoje ashishikariza ababyeyi kuhazana abana babo kuko batazicuza, ko n’abana bahiga batajya bifuza kuhava. Yagize ati “ahubwo nibabazana bakareba ukuntu biga n’uburyo bafashwemo bazifuza kujya kuzana abandi”.

Ibi bikaba kandi byaragarutsweho na Nyiransengimana Claudine nawe uharerera aho yavuze ko yakuye abana be babiri ku bindi bigo akabazana kuri iki kigo kuko yashimye uburyo bazamuramo umwana. Yagize ati “nabanje kuzana umwe mbonye ukuntu azamuka neza, haba mu myigire, ikinyabupfura ndetse n’imibereho myiza, mpita ngenda nzana n’undi, kuko rwose ibyo babaha birahagije”.

Yakomeje avuga ko afite umwana wiga mu mwaka wa gatatu ufite imyaka icumi, ariko uburyo avuga igifaransa n’icyongereza, afite ikizere ko yanakiyambutsa umupaka akajya mu mahanga nta mpungenge yagira.

Jean Jacques Ndayisenga, umuyobozi mukuru w’ishuri little stars Daycare Center.

Mu ijambo rye, Jean Jacques Ndayisenga, umuyobozi mukuru w’ishuri, yavuze ko iki kigo yagitangije afite abana cumi na babiri bonyine muri 2016, ariko ubu bamaze kugera ku bana barenga maganatatu. Abana bose bafatira ifunguro ryuzuye ku ishuri ndetse n’abarezi babo kuburyo ubutaha bizera badashidikanya ko bazaba bageze ku bana maganane. Abarimu babigisha bafite ubwishingizi mu kwivuza (RAMA), bahembwa neza, ikigo kibitaho ku buryo nabo ubona ko bahorana akanyamuneza nk’abana barera.

Uyu muyobozi kandi yatanze amahirwe ku babyeyi bafite abana bagera kuri batatu, uwa gatatu afata ifunguro ku ishuri ataryishyura umwaka wose;  uhafite bane, umwana wa kane akigira ubuntu, icyo kikaba nacyo gishimisha ababyeyi baharerera.

Nibagwire Jeanne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba wari witabiriye uyu muhango.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba wari witabiriye ibirori byo gusoza umwaka, madame Nibagwire Jeanne, yashimiye ubuyobozi bw’iki kigo ku ntambwe nziza bumaze gutera ku buryo bugaragarira buri wese, abasaba kongeramo imbaraga kugirango birusheho kugenda neza. Yaboneyeho gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu iterambere ry’ishuri; kwita ku bana bagiye mu biruhuko, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza (MUSA). Uyu muyobozi yakomeje abakangurira kandi kwizigamira muri “Ejo heza” kugirango batazajya bagongana n’ibibazo byo kwishyura amafaranga y’ishuri.

Ikindi yagarutseho ni uguha agaciro amahirwe bafite yo kuha umwana wese uburenganzira bwo kwiga nta vangura, kubera ubuyobozi bwiza bakabubyaza umusaruro. Yasoje ashimira imikoranire myiza bafitanye n’iki kigo ko ari abafatanyabikorwa beza bazakomezanya mu ngamba.

Little Stars ni ikigo giherereye mu karere ka Gasabo ho mu murenge wa Nduba, akagari ka Gatunga, umudugudu w’Uruyange hafi ya kaburimbo hazwi ku izina rya Nyacyonga ku muhanda. Iki kigo kikaba gifite ikiciro cy’amashuri y’inshuke ndetse n’abanza kugera mu mwaka wa gatanu ariko ubu imfura zacyo zikaba zarimukiye mu mwaka wa gatandatu. Ubu iki kigo gifite abanyeshuri babarirwa muri maganatatu na makumyabiri (320) .

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 × 13 =