Nyarugenge: Gufatira ifunguro ku ishuri byakemuye ibibazo by’abana bigaga nabi

Abana barimo gufatira amafunguro ku ishuri.

Bamwe mu banyeshuri n’abarezi bo mu kigo cy’amashuli cya GS Kimisagara, giherereye mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, baravuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuli yakemuye ibibazo by’ abana bigaga nabi birimo gutoroka ishuli, ubuzererezi, gukererwa no kwanga ishuli.

Mu masaha ya saa saba abana barimo kuva ku gikoni kuzana ifunguro, abandi barimo kwarurira bagenzi babo bamaze kwarura amasahani angana n’umubare w’abanyeshuli,umwarimu abaterera isengesho batangira gufungura.Bamaze gufungura bamwe mu banyeshuri batangarije The Bridge Magazine ko gufatira ifunguro ku ishuri byakemuye ibibazo by’abana bigaga nabi.

Gisa Prince na bagenzi be bigana mu mwaka wa kane w’amashuri abanza bavuga ko ifunguro ribafasha kutagongwa n’imodoka,gukurikira amasomo neza no kudakererwa ku ishuri.

Ati:’’Bidufasha kutagenda mu muhanda ngo imodoka zitugonge twirukanka,bidufasha gukurikira amasomo neza, ndetse binadufasha kudakererwa ku ishuli,mu gihe mbere abana bagendaga bakagaruka ku ishuli bakererewe ntibitume bakurikirana amasomo yabo neza,n’imodoka zikabagongera mu muhanda.”

Masengesho Gilbert nawe ati: Mbere abajyaga mu rugo iwabo hari igihe imodoka zabagongaga bagapfa ariko ubu ngubu dusigaye dufatira ifunguro ku ishuri tugatahira igihe ntitunakererwe mu masomo.”

Gisubizo Benita nawe ati’’Mbere y’uko dufatiye ifunguro ku ishuri hari abatorokaga ikigo ngo bagiye kurya mu rugo hari n’igihe byatezaga ikibazo ariko ubu ngubu turatekanye kuko ibyiza ni uko turya tukabasha gukurikira amasomo ntitunagendagende mu mihanda ngo batugonge kugirango tudateza ibyago ababyeyi bacu cyangwa abarimu bacu.”

Mukarukore Dorothée ni umurezi ku kigo cya GS Kimisagara avuga ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri byakemuye ibibazo birimo abigaga babwiriwe,gukunda ishuri bikagabanuka,n’ubuzererezi.

Yagize ati” Ibibazo iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yakemuye ni inzererezi,hari n’ababwirirwaga mu myaka yashize ugasanga biteye ikibazo ariko uyu munsi wa none bose baba bariye bameze neza.Gukunda ishuri nabyo byaragabanukaga cyane akakubwira ko yageze mu rugo ntihagire umutekera.”

Nsengimana Charles umuyobozi wa GS Kimisagara avuga ko hari abana bungukiye mu ugufatira ifunguro ku ishuri, agashimira ababyeyi baharerera uburyo bafatanya kugirango iyi gahunda igende neza.

Yagize ati” Mu by’ukuri hari abatararyaga turabafite bungukiye muri iyi gahunda, hari abapfunyikaga bakarya ibiryo bifite ikibazo, impanuka zaragabanutse,mu masomo hari abasinziraga nta kanyamuneza ariko ubu amasomo ya nyuma ya saa sita barayafata hari n’abari bafite imirire mibi ubu bameze neza ubona ko ikigero cy’imirire cyazamutse.”

Uyu muyobozi akomeza ashimira ababyeyi barerera mu kigo ayobora. Agira ati’’Ikitwereka ko babikunze murabona ukuntu isoko rimeze n’ibibazo bihari ariko kuva umwaka ushize watangira mu kwa 10 kugeza ubu, nta kirarane dufitiye rwiyemezamirimo waduhaye ibiryo. Biba ari ibintu byo kwishimira ntacyo ababyeyi baba batakoze ibyo babonye barabiduha ibyo batabonye baraza bakadusanga tukajya inama tukaganira kuri ubwo buzima.”

Ikigo cy’amashuri cya  GS Kimisagara gifite abanyeshuri 3796  bafatira ifunguro ku kigo mu buryo bunyuranye bitewe n’imyaka bigamo,abana biga mu myaka yo hasi guhera mu wa 3 kumanura mu mashuri abanza biga bataha bahabwa igikoma n’umugati mu gitondo ; guhera muwa 4 kuzamura kugeza ku biga mu yisumbuye bahabwa umuceri n’ibishyimbo n’imboga rwatsi,akawunga,ibijumba n’ibishyimbo,rimwe mu mwaka bagahabwa inyama n’imbuto nka rimwe mu gihembwe.Mu gukomeza gufata abana neza ku ishuli hasinywe amasezerano n’uruganda rw’INYANGE Industrie ruzajya rubaha amata.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 10 =