Musanze: Bishimira ko Ikoranabuhanga ryo kubitsa no kubikuza ryoroheje kuzigama

Abakoresha telefoni mu guhererekanya amafaranga barasabwa kujya bagira ubushishozi

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru bishimira ko ikoranabuhanga ryo kubitsa no kubikuza bakoresheje telefoni igendanwa ryahinduye ubuzima bwabo kuko rituma bizigamira cyane ugereranije no mu bihe byashize.

Mugisha Igiraneza, utuye mu kagali ka Gisesero, umurenge wa Busogo, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga ryo kubitsa no kubikuza hifashishijwe abahagarariye ibigo by’itumanaho, ibigo by’imari n’amabanki bicuruza amafaranga byabafashije koroherezwa kubona amafaranga bitabagoye.

Ati”mbere wajyaga kuri banki ukirirwa yo ariko ubu ushobora kubona amafaranga utavuye mu rugo cyangwa mu gace utuyemo kubera ikoranabuhanga “.

Mukeshimana Alphonsine, utuye mu mudugudu wa Gatovu, akagali ka Rungu,  umurenge wa Gataraga,  nawe yemeza ko uburyo bw’ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza bwaje bukenewe,  ati” byambereye byiza pe! kuko ubu iyo mbonye nk’amafaranga 1000 mpa umwana akajya kumbikiriza bigatuma ntayapfusha ubusa.  Udufaranga niteganirije ntwishyuramo ishuri ry’umwana nkanishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe”.

Umuhoza Olive,  Utuye mu kagali ka Gisesero, umurenge wa Busogo, uhagarariye kimwe mu bigo by’itumanaho mu serivise yo guhererekanya amafaranga mu kwakira no kubitsa (agent), ashimangira ko ubu buryo abaturage bamaze kubwitabira ku rugero rushimishije cyane,  ati”byagabanyirije abaturage bataga umwanya bajya kubitsa, ariko ubu umuntu iyo ashaka amafaranga nanjye arampamagara nkabimukorera atiriwe ansanga aha, agakomeza akazi, ikindi ubu buryo bwagabanije ubushomeri kuko bwahanze imirimo kuri benshi “.

Nubwo hari aho iri koranabuhanga ryashyizwe mu bikorwa ariko hari aho usanga umuturage akigorwa no kugera kuri serivise z’imari, Ngendahayo akaba avuga ko hari aho usanga umucuruzi adapfa kwemera ko amafaranga yageze kuri konti, yajya no kubikuza bakamukata kandi uwamwishyuye atayarengejeho

Atihari n’imbogamizi z’uko abaturage n’abacuruzi batabyumvikanaho rumwe, ugasanga umucuruzi ntiyizera ko amafaranga bamwishyuye yageze kuri konte zabo, bakanagaragaza ko iyo bo bagiye kuyabikuza babakata kandi bo bishyuwe hatarengejweho amafaranga yo gukata”.

Raporo ya Banki nkuru  y’u Rwanda (BNR) ya 2018-2019, igaragaza ko ijanisha ry’iyishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga riteganyijwe kugera 45% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, Iyishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ku muntu 30%.

Iyishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ryavuye kuri 30% muri Kanama 2018 rigera kuri 34.63% muri Kanama 2019.

Umubare w’ahakorerwa kwishyurana binyuze mu ikoranabuhanga (POS) wageze ku kigero cya 41.4 % ku bantu 100,000 uvuye kuri 30% muri 2018.

Impuzandengo y’iyishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga ku muntu ryageze kuri 27.8% rivuye kuri 21.36%.  Ingamba z’igihugu za 2018-2024 zo guteza imbere u Rwanda ni uguharanira no kwizeza ko uburyo bw’igihugu bwo kwishyurana butekanye, buhendutse, bugera ku ntego kandi bugera kuri bose, ibi bikazatuma igihugu kigira ubukungu butarangwamo guhererekanya amafaranga mu ntoki.

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 × 30 =