Mu mwaka wa 3 Hinga weze izita no ku bagore bafite ubumuga

Daniel Gies Umuyobozi wa Hinga Weze, Musabyimana Jean Claude Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi , Mukamana Laurence Umuyobozi wungirije muri Hinga Weze bakata umutsima bishimira ibyo bagezeho mu myaka 2 basoje

Ibi babitangaje ubwo basozaga umwaka wabo wa 2 mu myaka 5 uyu mushinga uzamara ukaba waratangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire aho ugomba gufasha abahinzi 530.000.

Umuyobozi wa Hinga Weze Daniel Gies yavuze ko miliyoni 10 z’ amadolari ni ukuvuga miliyali 9 na miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda zizakoreshwa mu mwaka wa 3, agera kuri miliyoni 3 z’amadorali angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyali 2 na miliyoni 820 azahabwa abahinzi kugira ngo babashe kwiteza imbere; mu bijyanye no gukora amaterasi, kuhira imyaka, kubona ibikoresho bituma babasha gucunga neza umusaruro ndetse haka hari azahabwa abafite ubumuga by’umwihariko abagore kugira ngo nabo babashe kwiteza imbere.

Daniel Gies akomeza avuga ko miliyoni 7 z’amadolari ni ukuvuga miliyali 6 na miliyoni 580 z’amafaranga y’u Rwanda akazakoreshwa mu bikorwa rusange bya Hinga Weze nko gutanga inkoko no guhugura mu bikorwa bitandukanye by’uyu mushinga.

Uyu muyobozi yanatangaje ko muri iyi  myaka 2 bamaze kugera ku gipimo cya 50% kubyo bari biyemeje.

Daniel Gies, Umuyobozi w’umushinga USAID Hinga Weze

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ashinzwe imirire, uburinganire no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga Weze  arasobanura ibyo Hinga Weze imaze kugeraho mu myaka 2 isoje . Aragira ati “tumaze kugera ku ngo zirenga 200.000 aba bose bakaba bishimira ibikorwa by’iterambere Hinga Weze yabagejejo, uburyo bwo guhinga, uburyo babika umusaruro, uko bakorana n’amakoperative, kugeza umusaruro ku isoko, uburyo bwo guhunika bakabasha kubona icyo kurya no kubika imbuto.” Ikindi ni uburyo bwa GALS (Gender Action Learning System) uburyo bwigisha ingo umugore n’umugabo, uko bagomba koroherana, gufatira ibyemezo hamwe, gukora ingengabihe mu rugo kugira ngo bibafashe kwiteza imbere. Ibi bikaba byaragabanije amakimbirane mu ngo.

Imibare igaragaza ibyo Hinga Weze yagejeje ku bagenerwabikorwa bayo mu myaka 2 ishize

  • 238,480: Abagenerwabikorwa bigishijwe banafashwa mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi n’uburyo bugezweho bwo gucunga ibikorwa byabo harimo kuhira imyaka hakoreshejwe imirasiye y’izuba;
  • 60,113: Ubuso bwo guhingaho bwatunganijwe hakorwa amaterasi y’indinganire;
  • Amadorali 1,102,689: Agaciro kibyo abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bafashijwemo mu bijyanye n’imari;
  • 36,718: Abagenerwabikorwa bafashijwe mu kwibumbira mu matsinda yo kwizigama;
  • 8,775: Ingo zibona ibiribwa bifite intungamubiri zikanitabira kurwanya imirire mibi ku bana n’abagore;
  • 22,271: Abana bo munsi y’imyaka 2 bagezweho na gahunda yo guhabwa indyo yuzuye iwabo mu mu rugo no ku irererero binyuze mu babyeyi babo bagishijwe uko itunganywa guhera mu murima kugera ku isahani.

 

 

 
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 23 =