MINICOM: Minisitiri mushya azongera ibyoherezwa mu mahanga yifashishije abashoramari bo hanze

Minisitiri ucyuye igihe Vincent Munyeshyaka akora ihererekanyabubasha na Minisitiri Mushya Hakuziyaremye Soraya

Mu ihererekanyabubasha muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, hagati ya Minisitiri ucyuye igihe Vincent Munyeshyaka na Minisitiri mushya Hakuziyaremye Soraya avuga ko azakomereza aho uwo asimbuye yaragereje cyane cyane yibanda kukongera ibyoherezwa mu mahanga no kugabanya ibitumizwayo.

Minisitiri Hakuziyaremye Soraya avuga ko mu kuziba icyuho cy’ibivanwa mu Muhanga bikiri byinshi, ibyoherezwayo bikaba bike bazifashisha abashoramari bo hanze kugira ngo bafashe inganda zo mu Rwanda gushobora gukora ibintu bifite agaciro bishobora koherwaza mu mahanga. Ikindi ngo ni ukuganira n’abanyenganda n’ibindi bigo bigize aho bihurura n’iyi Minisiteri ku ngamba bafata kuri iki kibazo.

Vincent Munyeshyaka Minisitiri ucyuye igihe, wari umaze umwaka umwe kuri uyu mwanya avuga ko icyo yishimira aruko yakoresheje neza umwanya yahawe ngo nubwo kugera ku nshingano zose hari izisaba igihe kirekire.

Vincent Munyeshyaka yatanze urugero rw’ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwa mu mahanga uko byagabanutse mu rurimi rw’icyongereza bita Trade deficit.

2014-2017:Ikinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo cyagabanutse kuva kuri miliyari 2 na milliyoni 400z’amadolari y’Amerika kigera kuri miliyari 1na miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika. Yongeyeho ko ari ikinyuranyo cyari kimaze kugabanukaho nka 50%. Ariko ngo urebye hagati ya 2016 na 2017 naho cyari cyagabanutseho nka 32%.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 12 =