Isura y’u Rwanda igaragazwe n’imiryango ikoreramo

Great Lakes Initiatives for Human Rights and Development (GLIHD), Umuryango ukorera mu karere k’Ibiyaga bigali uharanira uburenganzira bwa muntu mu kinyarwanda, urakangurira indi miryango  itegamiye kuri leta n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kujya batanga raporo muri komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu,  zigaragaza uko uburenganzira bwa muntu buhagaze mu Rwanda aho kugira ngo bitangazwe n’imiryango itahakorere bityo ishusho nyakuri y’igihugu igaragare mu isura nyayo.

Tom Mulisa, umuyobozi wa GLIHD anasaba ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda gutangaza inkuru zigaragaza uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa ntibitangazwe n’ibinyamakuru byo hanze rimwe na rimwe binatangaza ibitari byo.

Tom Mulisa asobanura ko izi raporo   nizishyikirizwa Komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu izamenya ko hari intambwe u Rwanda rwateye mu guharanira uburenganzira bwa muntu bityo isura y’u Rwanda ntigaragare muri raporo gusa ahubwo igaragare mu bikorwa. Ikindi kandi ngo iyi miryango nayo izagira umwanya muri iyi komisiyo.

Lucy Asuagbor, Komiseri muri komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu mu rurimi rw’icyongereza ikaba The African Commission on Human and Peoples’ Rights (ACHPR) yemeza ko mu Rwanda hari byinshi bimaze kugerwaho, aho atanga urugero nka Isange one stop center yita kubahohotewe. Lucy ati aho kugira ngo Human Right Watch ariyo isohora raporo ku Rwanda,  imiryango ikorera mu Rwanda niyo yagafashe iya mbere mu gutanga raporo.

Imiryango itegamiye kuri leta n’iharanira uburenganzira bwa muntu yiyemeje ko izajya itanga raporo muri komisiyo nyafurika igaragaza uko u Rwanda ruhagaze mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Mu bihugu 54 by’afurika 41 nibyo byasinye naho ibyatanze inyandiko igaragaza ko byasinye ni 10 gusa n’u Rwanda rurimo. Iyi Komisiyo nyafurika y’uburenganzira bwa muntu igizwe n’imiryango 518, ibibazo imaze kwakira akaba ari bitatu gusa.Ikaba isohora raporo buri mwaka.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 7 =