Kwigira kuri Radio na Televiziyo birinda ibyago byo kwandura covid 19

The student who learn at home on radio

Bamwe mu babyeyi barishimira ko muri iyi minsi abana babo bagumye mu rugo kandi bafite amasomo barimo kwigira mu rugo bityo  bikanabarinda ubuzererezi bwashoboraga no kubanduza cyangwa nabo ubwabo bagakwirakwiza Covid-19.

Hakizimana Patrick ni umubyeyi w’abana batatu, bose biga mu mashuli abanza ku ishuri ribanza ryitwa Ecole Primaire Espoire riherereye mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, avuga ko muri iyi minsi ya #GumaMuRugo amasomo atangwa hifashishijwe ikoranabunga ndetse na radio na televisiyo yamufashije gushimangira gahunda ya #GumaMuRugo.

Ati ”Abana mu minsi ya mbere iyi gahunda itarajyaho wasangaga birirwa mu bibarangaza nko kureba za filime kuri  televiziyo, kugendagenda hirya no hino mu baturanyi, ku buryo nk’ababyeyi byaduteraga impungenge z’ubuzima bwabo, ariko ubu umwanya munini bawumara kuri radio na televiziyo bakurikira amasomo kandi ukabona ko koko hari ikintu kinini biri kubungura”

Yongeraho ko ”Kuba abana baraje mu rugo badakoze ibizamini, kuri ubu bakaba bari kwiga bizatuma umunsi basubiye ku ishuli gukomereza aho bari bagereje bitazabagora”

Undi mubyeyi wo mu murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba, witwa Gashonga Jean Claude nawe, ashima iyi gahunda agahamya ko yatumye ababyeyi n’abana bashyira neza mu bikorwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kwirinda iyi ndwara ya Covid 19” .

Ati” Aya masomo ni meza ku bana bacu kuko barayakurikira akabafasha guhugira mu masomo ari nako twubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya corona virusi kuko umwana ntabwo yavuga ngo wenda arasohotse agiye kwigana na mugenzi we ahubwo amasomo ayakurikira ari iwabo mu rugo ndetse n’umubyeyi akamukurikiranira hafi kuko baba bari kumwe”

Icyorezo cya coronavirus yatumye amashuri afungwa

Tariki ya 14 Werurwe uyu mwaka wa 2020, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’uburezi yafashe icyemezo cyo gufunga amashuri yose yo mu Rwanda hanyuma abana bose ibasubiza mu miryango yabo, ni icyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa bukeye bwaho tariki ya 15 Werurwe n’indi minsi yakurikiyeho kuburyo tariki ya 19 Weruwe iyi Ministeri yatangazaga ko abana bose bamaze kugera mu miryango yabo.

Kubera ko iri taha ry’abanyeshuli ryatunguranye dore ko batashye batanasoje igihembwe cya mbere cy’umwaka w’Amashuli 2020-2021, Minisiteri y’Uburezi n’abafatanyabikorwa bahise batafa ingamba zigamije gufasha abana gukomeza kuguma mu mwuka w’amasomo ari nako bubahiriza andi mabwiriza yashyizweho agamije kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi REB kimaze iminsi gitangije amasomo atangirwa kuri Radio, Televiziyo ndetse no kuri Murandasi.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Irene Ndayambaje asobanura ko aya masomo agamije gufasha abana kuguma mu ishuli nubwo bose ubu batashye bari mu ngo zabo,

Ati “Ni uburyo busanzwe bwari buriho bwifashishwa buzwi nka e-learning, aho REB dutegura amasomo tukayashyiraho kugira ngo abanyeshuli ndetse n’abarimu bashobore kuyabona, ariko rero kuva iki cyorezo cya Corona Virusi cyakwaduka n’abanyeshuri bakajya mu biruhuko bitunguranye, byabaye ngombwa ko twongera ubushobozi bw’urubuga kugira ngo twongeremo n’andi masomo bityo n’umubare w’abasura urubuga ube munini cyane ko mbere ya corona twakiraga, abasura urubuga batari batarenze 5,000, ariko ubu ngubu turakira ku munsi abantu barenga 60,000” .

Dr Irene Ndayambaje yanakomoje ku bana badashobora kubona za mudasobwa cyangwa se na telefone zifite interineti avuga ko nabo bashyiriweho amasomo kuri Radio na Televisiyo.

Tuzi neza ko hari n’indi miryango ifite abana bari mu rugo, ariko wenda urwo rugo nta telephone igezweho inzwi nka smart phone rufite, cyangwa se urwo rugo nta mudasobwa rufite, abo rero nabo twabatekerejeho dufasha abana gukurikira ayo masomo kuri Radio na Televiziyo, kandi rwose n’ibintu birimo gutanga umusaruro mwiza”.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ni umufatanyabikorwa wa Guverinoma y’u Rwanda muri iyi gahunda iri gufasha abana kwigira mu rugo, UNICEF nk’Umuryango mpuzamahanga ufite mu nshingano kurengera Umwana, uvuga ko uburenganzira n’imibereho myiza y’umwana bigomba kubahirizwa, ndetse ugahamya ko iyi gahunda ari nziza cyane ko irinda umwana icyo aricyo cyose cyatuma yandura icyorezo cya Covid-19.

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 × 21 =