Kongera ubumenyi kubwo warusanganywe ntako bisa

Abanyamakuru b'imyidagaduro barimo guhugurwa

Abanyamakuru batandukanye bakorera ibinyamakuru binyuranye byo mu Rwanda bakora inkuru z’imyidagaduro n’imikino  barimo   guhabwa amahagurwa   na  Kaminuza y’u Rwanda  n’Inama nkuru  y’Itangazamakuru  “Media High Council” binyuze mu ishuri ry’itangazamakuru.

Aya mahugurwa arimo kubera mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yatangiye ku ya 17 Kanama 2020 yatangijwe  n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo.

Atangiza ayo mahugurwa yagarutse cyane ku kuntu abanyamakuru bakwiye kurangwa n’ubunyamwuga bakora inkuru zigisha,  zimenyesha kandi zikubiyemo ubutumwa bw’ingirakamaro muri rusange.

Yagize ati  “Ntabwo nshidikanya ko mu gihe muzamara aha mu mahugurwa muzagira byinshi mwungukiramo bizatuma murushaho gukora kinyamwuga kuko azabongerera ubumenyi buza bwiyongera ku bwo musanganywe.

Yavuze ko ayo mahugurwa yabayeho nyuma y’ibyifuzo by’abanyamakuru benshi bakora muri ibyo bisata dore ko ibyo bakora bikurikiranwa cyane.

Ku rundi ruhande abanyamakuru bahuguwe kandi na Emmanuel Mugisha, Umunyamabanga nshingwabikorwo w’Urwego rw’igenga rw’Abanyamakuru  “RMC”.

Mu kubahugura yibanze cyane ku mahame y’itangazamakuru anabibutsa uburyo bakwiye kurushaho gukora inkuru za kinyamwuga zibarinda kugwa mu byaha   bitandukanye.

Kuri iyi ngingo yagiye agaruka ku mategeko atandukanye agenda ahana abanyamakuru bakoze ibyaba binyuranye n’uko  ibihano biba bimeze.

Twizerimana Valens, Umunyamakuru  wa Radiyo Ishingiro ikorera mu Karere ka Gicumbi  mu kiganiro yagiranye na Thebridge.rw  yatangaje ko ayo mahugurwa akomeje kubafasha kunguka ubumenyi mu gukora inkuru z’imyidagaduro n’imikino.

Yagize ati “Amahugurwa  nkomeje kuyungukiramo byinshi mu bijyanye n’amahame y’itangazamakuru, uko umunyakuru w’imikino n’imyigaduro akwiye kwitwara kandi nungukiyemo n’ubundi bumenyi butandukanye”.

Ku rundi ruhande umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Bakina Wellars na we  yahuguye abanyamakuru uko by’umwihariko bakwiye kwitwara mu nkuru z’imikino anababwira no ku mateka y’ibiganiro bijyanye n’imikino.

Alex Buyinza ushinzwe guhuza  ibikorwa mu mushinga ukorana na  Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko  ubusanzwe basanzwe bategurira abanyamakuru b’umwuga  amahugurwa ngo ariko ikiba kigamijwe ni ukubongerera  ubumenyi ku bwo baba basanzwe bafite.

Ati “Dusanzwe tuzi ko bamwe bafite ubumenyi kuko babashije kwiga itangazamakuru kuko babashije kwiga itangazamakuru abandi barabashije kuryiyigisha ariko nanone dusanga ko ari ngombwa kongerera  ubumenyi umunyamakuru mu gihe ari mu kazi”.

Uretse aba avuga ko hari ibindi byiciro by’abanyamakuru byagiye bihugurwa mu bihe byashize ngo kandi bazakomeza guhugura n’abandi.

Aya mahugurwa agomba gusozwa kuwa Gatanu ku ya 21  Kanama 2020.

Kugira ngo aya mahugurwa abashe kubaho, Buyinza yavuze ko  Ambasade y’u Busuwisi n, iya  Suwede bitera inkunga binyuze mu ishuri ryitwa FOJO Media Institute  rikaba ribarizwa muri Suwede.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 − 6 =