Kwibuka 26: CNLG irashima intambwe yatewe n’amahanga mu gutanga ubutabera kuri jenoside

Dr. Jean Damascene Bizimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG. Photo: Internet

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), irashima intambwe yatewe na bimwe mu bihugu by’amahanga mu gutanga ubutabera ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni mu gihe mu Rwanda ndetse no ku isi yose hibukwa ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, nyamara hakaba hari abakekwaho kuyigiramo uruhare batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Nk’uko bitangazwa n’ Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, Dr. Jean Damascene Bizimana, hari ibihugu bimwe byateye intambwe igaragara mu gutanga ubutabera; urugero ni Ububiligi bumaze gucira imanza abagera ku 10, bwamaze kandi gushyira mu mategeko yabwo itegeko rihana icyaha cya jenoside ari naryo ryifashishijwe mu kuburanisha urubanza rw’umunyarwanda Fabien Neretse rwabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Bizimana atangaza kandi ko ibindi bihugu nk’Ubufaransa, Canada, Suwede, Denmark, Finland, Ubusuwisi, Ubudage na Netherlands nabyo byaciriye imanza abakekwagaho jenoside babihungiyemo bamwe muri bo bari baranamaze kubona ubwenegihugu.

Indi ntambwe yatewe n’ibihugu by’amahanga nk’uko Umunyabanga nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya jenoside akomeza abitangaza, ni uko hari ibihugu byashyize mu mategeko yabyo itegeko rihana ipfobya n’ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi, kikaba icyaha gihanwa nk’uko gupfobya jenoside yakorewe abayahudi nacyo gihanwa; bimwe muri ibyo bihugu ni Ububiligi, Ubufaransa ndetse n’Ubutaliyani.

Nyamara inzira iracyari ndende ku bihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Bizimana atangaza ko kugeza ubu nta gihugu na kimwe cya Afurika kiraburanisha ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, ndetse haracyari n’imbogamizi mu kuba ibi bihugu byakohereza abakekwaho jenoside babyihishemo ngo bakurikiranwe n’ubutabera, mu gihe umubare mwinshi w’abakekwa ari abahungiye mu bihugu bya Afurika akaba ari naho bakiri bidegembya.

Mu nyandiko (arrest warrant) 1044 zimaze gutangwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, zisaba guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri jenoside  aho baherereye hose ku isi, abagera kuri 23 nibo bonyine bafashwe bakaburanishwa n’ibihugu by’amahanga, abandi bagera kuri 20 boherejwe mu Rwanda.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Faustin Nkusi we asanga umuvuduko wo gukurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi baba mu mahanga ukiri muto, ugereranyije inyandiko zo kubata muri yombi zimaze gutangwa n’umubare w’abamaze gutabwa muri yombi, akaba asanga ahanini biterwa na bimwe mu bihugu bikomeje kugaragaza ubushake buke bwo kubakurikirana.

Gusa ngo hari icyizere kuko nibura imiryango mpuzamahanga yatangiye kugaragaza ubushake bwo kurwanya kudahana abakoze ndetse n’abahakana bakanapfobya jenoside yakorewe abatutsi. Umuyobozi wa komisiyo yo kurwanya jenoside yishimira ko mu nama nyinshi z’umuryango w’ibihugu bya Afurika yunze ubumwe bakunze kubigarukaho, ndetse n’umuryango w’abibumbye ukaba warabihagurukiye ari nayo mpamvu wemeje guhindura inyito yahabwaga jenoside yo mu Rwanda ikitwa jenoside yakorewe abatutsi.

Muri iki gihe mu Rwanda ndetse no ku isi yose hibukwa ku nshuro ya 26 jenoside yakorewe abatutsi, komisiyo yo kurwanya jenoside ikomeje gusaba ibihugu kugaragaza ubushake n’umuhate mu gukurikirana mu nkiko abakekwaho jenoside bari muri ibyo bihugu, ndetse no gushyiraho amategeko ahana ihakana n’ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi.

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 20 =