Kubaka imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Nyagatare byafashije abaturage

Imihanda yubatswe mu Mujyi wa Nyagatare , abatwara ibinyabiziga n'abagenda n'amaguru barayishimira.

Abaturage bagenda mu Mujyi wa Nyagatare harimo n’abatwara ibinyabiziga barishimira ikorwa ry’imihanda bagejejejweho. Ni imihanda yafashije abaturage bawugenda, harimo n’abatwara ibinyabiziga.

Sibomana Samuel wo mu kagari ka Kabare, atwara amata ku igare ayazana mu Mujyi wa Nyagatare aravuga ukuntu mbere imihanda itari imeze neza igatuma amagare yabo yangirika. Ati “habaga harimo ibikuku n’ibinogo  amagare yacu akagenda yikubitamo akangirikaga, ubu bimeze neza turagenda mu muhanda ntakibazo nta gikuku twikanga, nkaba nshimira ubuyobozi bwayitugejejeho”.

Twizeyimana Diogène utuye mu Kagari ka Barija ni umumotari mu mujyi wa Nyagatare, aravuga ko n’abagenzi batwaraga kuri moto babaga bafite impungenge ko batari bubageze iyo bajya. Ati “abagenzi bose babaga bafite impungenge zuko tudashobora kubageza iyo bajya amahoro, ari imihanda yari mibi cyane nkiyo imvura yabaga yaguye.

Yakomeye agira ati “nkuy’umuhanda ujya kuri polisi wari umeze nabi cyane, kuba baradukoreye kino gikorwa ni ikintu cyiza kuko ibikorwa remezo bifasha umuturage kugera aho ashatse kandi akahagerera ku gihe turabishimira”.

Gusa aravuga ko hari ahandi hahuza Barija n’isoko rya Nyagatare uciye kuri bright naho hakenewe gukorwa. Aho yagize ati “uriya muhanda, ukoreshwa n’abantu benshi kandi uramutse ukozwe wafasha abantu benshi ucamo abacuruzi benshi bajya gucuruza ugasanga n’imbogamizi kuko kuhaca ntabwo biba byoroshye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, asobanura uburyo imihanda yubatswe ifasha abaturage yavuze ko imihanda ifasha mu buryo bugari, uko igenda yubakwa ari nako abaturage bafite ibibanza bitubatse bahita bubaka n’abandi bashaka kugura ibibanza bakaza bakagura bakubaka.

Ati “imihanda irimo irihutisha amajyambere yo gutura no kubafite ibikorwa by’ubucuruzi, ni amahirwe, kugira ngo inyubako zikomeze zizamuke n’abafite ibikorwa bakora bishobore kugerwaho bibagirire akamaro”. Yanavuze ko ikorwa ry’imihanda hari aho ritaragera ariko uko ingengo y’imari igenda ikorwa n’indi mihanda izajya igenda ishyirwamo n’ amatara.

Imihanda y’ubatwse igenda izenguruka karitsiye z’Umujyi wa Nyagatare inawusohokamo, igera ku birometero 18,2.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 × 25 =