Kayonza: Umwana wese arindwe ikibi

Turengere umwana.

Byavugiwe mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurengera umwana cyabereye mu Karere ka Kayonza, umurenge wa wa Mwili, Akagari ka Kageyo gifite insanganyamatsiko igira iti “Turengere umwana none, turengere ejo hazaza”.

Ubuyobozi bukaba bwasubije n’ibibazo bitandukanye harimo n’iby’ubutaka kubari bitabiriye inteko y’abaturage.

Nyiramugisha Vestine wo mu Mudugudu wa Rwisirabo ya 2, yavuze ko ubu bukangurambaga bumusigiye isomo ryo kwita ku mwana wese nkuwe. Agira ati “Yaba uwa mugenzi wanjye, naba mubonye mu bitari byiza nkamucyaha,  buri wese agomba kuba ijisho rya mugenzi we nturebere, ubonye aho  umwana ahohoterwa”.

Hakizimana Aloys wo mu Mudugudu wa Rugeyo, akagari ka Kageyo, umurenge wa Mwili yavuze ko iyo urebye usanga hari ihohoterwa ry’abana kuko abenshi usanga bakoreshwa imirimo ivunanye, abandi bakoherezwa mu gishanga kurinda inyoni bityo bikabatesha ishuri, ukabona ko bidakwiriye abana.

Agira ati “Ubu dukurikije inama tugiriwe n’ubuyobozi bwa dusuye, abana bagiye gusubira mu ishuri, ndetse bahabwe uburere. Ubu nanjye ngiye kuba umukangurambaga mubo duturanye mbashishikarize ko umwana atari uwo guhohoterwa”.

Nyamihanda Grace wo mu Mudugudu wa Rwisirabo ya 1 yavuze ko umwana ugomba kumucungira umutekano naho umubyeyi we yaba adahari ukaba uhari nawe. Agira ati “ umubyeyi k’umwana igise n’ikimwe, uko umubyeyi yabyaye ababaye ni nkuko n’undi yababaye”.

Brigadier General Nkubito Eugène yasobanuye ko kurinda umwana bitatangiye uyu munsi, ko kuva na kera umwana ari uw’umuryango. Agira ati “Ubwo ufite inshingano yo kumurinda si uwa kanaka”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K Gasana yagize ati “ndabasaba ikintu kimwe ngo dufatanye turengere umwana  tumutegure hakiri kare, mu  kumurinda inda ziterwa abangavu, kumurinda kutiga kandi afite uburenganzira bwo kwiga, umwana  tumurinda imirimo ivunanye, twiteganyirize ejo hazaza tugire urubyiruko rwiza”.

CG Emmanuel K Gasana yanabwiye abitabiriye ubukangurambaga kwirinda urugomo, kwirinda kwimura imbago, konesha, gukubita, kwihanira. Aho yagize ati “twese dufite inshingano, nta munyarwanda ugomba kurengana, dutange serivise nziza, ibidatunganye tubikemure”.

Uyu murenge wa Mwili wibasiwe n’izuba  imvura ntiyagwa imyaka ntiyabasha kwera, abahinzi bakaba basaba ubufasha bw’ifumbire n’imbuto mu kindi gihembwe cy’ihinga igihe imvura izaba yaguye.

Igikorwa cy’ubukangurambaga bwo kurengera umwana cyatangiye taliki 07 Ukuboza 2021 kigazageza taliki  14 Ukuboza 2021.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 16 =