Karongi: igihano cyahawe Muhayimana ni ubutabera bwahawe abaharokokeye

Mu rukiko rwa rubanda i Paris, aho Muhayimana yaburaniye.

Kuri uyu wa kane, nibwo Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa hasojwe Urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho Claude Muhayimana uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. Ni urubanza rwatangiye tariki 22 Ugushyingo 2021 rusozwa akatiwe imyaka 14 y’igifungo.

Bamwe mu barokokeye I Karongi bashimye igihano yahawe bavuga ko icyangombwa ari ubutabera bahawe.

Habarugira Isaac, perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi yavuze ko icy’ingenzi atari imyaka myinshi, ahubwo ko ari uko uwakoze icyaha agihanirwa. Ati”icya mbere nuko ahamwa n’icyaha yakoze ubundi akabihanirwa. Imyaka 14 ntabwo ikwiranye n’ibyaha yakoze, ariko icy’ingenzi nuko atabaye umwere ngo akomeze yidegembye nkaho nta byaha yakoze kandi yarabikoze.”

Umwanzuro watanzwe mbere y’igihe cyateganyijwe

Uru rubanza rwari ruteganyijwe kurangira kuri  uyu wa gatanu, umunyamakuru Saro Francine Andrew warukurikiranye avuga ko harimo ibyagiye kwihutishwa ariyo mpamvu rwaraye rurangiye.

Mbere yuko abaca urubanza biherera, Claude

Muhayimana  yahawe ijambo (ari na ryo rya nyuma yavuze mu rukiko) asaba ko mu gufata umwanzuro, abaca urubanza bakwishyira mu mwanya yari arimo mu mwaka wa 1994. Ati “namwe murebe iyo aza kuba arimwe muri kiriya gihe uko mwari kubyitwaramo.” Ibi kandi ni  na byo umwunganira Me Françoise Mathe yasorejeho imyanzuro ye ya nyuma kuri uru rubanza ku munsi wa 17 warwo.

Abaca urubanza (juges et jurés) bagizwe n’inyangamugayo z’ibanze 6(abacamanza batari ab’umwuga), abacamanza 3 bayoboye iburanisha, perezida n’abunganizi 2 bagiye kwiherera mu mwiherero wamaze amasaha agera ku 9 basubiza ibibazo bigera ku 100. Muri ibyo bibazo ibyo basubije YEGO byari 30, ibyo basubije OYA byari 40 ibindi 30 ngo basanga nta mpamvu yo kubibasa kuko wasangaga hari ikibazo cyabazwaga cyasubijwe n’icyakibanjirije. Nyuma yo gusubiza ibyo bibazo nibwo basanze Claude Muhayimana hari ibyaha bimuhama, bamukatira imyaka 14 y’igifungo.

Uregwa wari usanzwe yitaba urukiko atarinzwe, nyuma yo gutangaza umwanzuro w’urukiko yahise atabwa muri yombi n’abajandarume bo mu Bufaransa bamujyana aho agiye kuba afungiwe mu gihe hategerejwe ibizakurikira.

Abunganira uregwa bavuze ko bitari bikwiye ko umukiliya wabo atari akwiriye guhamwa n’ibyaha bikomeye nka jenoside. Ndetse bemeza ko bagiye kujurira, nkuko itegeko riteganya ko nyuma yo gutangaza umwanzuro w’urubanza utawishimiye ajurira mu minsi 10.

Ibyo yaregwaga ntibyari ibinyoma

Bamwe mu baregera indishyi muri uru rubanza batangaje ko batishimiye ko afunzwe. Daphrose Mukarumongi Gauthier we n’umugabo we Alain Gauthier bashinze umuryango Collectif Des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) ugamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside. Nyuma yo gutangaza umwanzuro w’urubanza yavuze bakurikije uko Muhayimana yaburanye ahakana ibyo aregwa,imyaka 14 y’igifungo yakatiwe ivuze ko ibyo yahakanye byose bitari ibinyoma. Mukarumongi yongeyeho ko imyaka 14 ikwiriye kumubera isomo ryo kwitekerezaho ku byo yakoze n’ibyo yagombaga kuba yarakoze.

Maître Karongozi Martin wunganiraga abaregera indishyi yavuze ko nta gihano kibaho cyahana icyaha cya Jenoside. Ati “nibura iki gihano Muhayimana ahawe, ni icy’amahanga n’abandi Bose bamenyeraho ko icyaha gihari, cyakozwe kandi gihanwa bityo niba hari uwatekereza kuba yagikora abicikeho.”

Maître Richard Gisagara we yavuze ko icy’ingenzi atari imyaka yakatiwe gufungwa kuko mu Bufaransa wakatirwa imyaka myinshi  uwakatiwe yageze igihano mo hagati imyaka yakatiwe gufungwa akaba yayirangiza ari hanze kubera ko yitwaye neza, ati “icyangomwa nuko mu rwego rw’amategeko bemeza yuko iki cyaha yagikoze, kikaba kiri mu rwego rwa jenoside kandi akaba agiye kugihanirwa, bitandukanye nuko Muhayimana n’abamwunganira bavugaga ko ari umwere.”Gisagara yongeyeho ko kuba ubucamanza bwamuhamije ibyo byaha, yarabikoze.

Bamwe mu bakurikiranye uru rubanza barimo aba Ibuka Belgique, Ibuka France bavuga ko bishimiye icyemezo cy’urukiko kuko kuba rushobora gufata umwanzuro nk’uyu nguyu,rugacira urubanza umuntu ukurikiranweho icyaha nka jenoside, uru ari urubanza rutanga ubutumwa ko ku isi hose uwaba yarakoze ibyaha bifitanye isano na Jenoside uwariwe wese (utari umuyobozi gusa) ahubwo n’umushoferi cyangwa undi wo mu rwego rwo hasi ufite aho yahuriye na jenoside, byanze bikunze amategeko azabareba.

Nyuma yuko urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa rwanzuye ko Claude Muhayimana ahamwe n’ibyaha yaregwaga bieimo ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bimuhama, rwananzuye ko ibijyanye no kuburana indishyi bizagarukwaho umwaka utaha ku  itariki 31 Mutarama  2022.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 × 15 =