Karongi: Abarokotse genocide baranenga ubushinjacyaha bwasabiye Muhayima igihano cy’imyaka mike

Abarokotse genocide bi Karongi, baranenga ubushinjacyaha bwasabiye Muhayima igihano cy’imyaka mike.

Bamwe mu barokotse genoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, baranenga urwego rw’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Claude Muhayimana, wakatiwe igihano cy’imyaka 14 y’igifungo, aho bavuga ko urukiko rwayimukatiye ruhereye ku cyifuzo cy’ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 15, bityo bakaba bifuza ko habaho kujurira iki gihano.

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 ukuboza 2021 ni bwo ku rukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa hasojwe urubanza rw’umunyarwanda akaba n’umufaransa kuko yahawe ubwenegihugu Claude Muhanyimana wahamijwe kugira uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, ubushinjacyaha muri uru rubanza rwari rwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 ariko ahanishwa imyaka 14, imyaka itashimisije bamwe mu barokotse mu cyahoze ari Perefeigitura Kibuye, ni ubwo bishimiye ko bahawe ubutabera.

Ni urubanza rwatangiye tariki 22/11/2021 rugasozwa tariki ya 16/12/2021, ubwo uyu Claude Muhayimana yahanishijwe imyaka 14 y’igifungo ku byaha yaregwaga aribyo; ubufatanyacyaha nk’icyitso muri genoside yakorewe abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu gufasha abigambiriye abasirikare n’interahamwe mu modoka bajya kwica abatutsi ku Kibuye akaba ari mu karere ka Karongi.

Uhagarariye IBUKA muri Karongi avuga ko icyo bishimiye atari ubwinshi bw’imyaka yakatiwe, igishimishije ni uko babonye ubutabebera, kuko iyo habayeho guhamwa n’icyaha ndetse no guhanwa ubutabera buba bwakoze umurimo wabwo ati”nka Ibuka iki ngenzi si ubwinshi bw’imyaka myinshi kuko ntabwo igarura abo twabuze, icyo twishimira ni uko uwakoze icyaha agihanirwa ,imyaka 14 ntihwanye n’ibyaha yakoze , ikiza twabonye ni uko atabaye umwere ngo akomeze yidembye iyo za burayi, nkaho ntabyaha yakoze“ akomeza avuga ko batabyakiriye nabi kuko yahanwe  nubwo yahawe igihano cy’imyaka mike.

Ibi ni mu gihe ariko hariho bamwe mu barokotse genocide bari aho Muhayimana yakoreye ibyaha, bo bavuga ko banenga ubushinjacyaha ko bwasabiye igihano kiri hasi cyane kandi arirwo rwego rwarimo rurega, kuri bo bakumva habaho kujuririra iki gihano yahamijwe n’urukiko.

Umwe aragira ati”twebwe twabyakiriye nabi kuva mbere umushinjacyaha yaka imyaka 15, kandi ariwe wari ukwiye kuba aburana n’uregwa kandi yerekana ibyaha yakoze, byagaragaraga ko mugutangira umushinjacyaha yari k’uruhande rudakwiye umushinjacyaha, ameze nk’udafite amakuru kandi hari abahagurutse bakajya gushinja mu buryo butandukanye muri abo harimo n’umugore w’uregwa, bityo tukaba tubona yaragiye k’uruhande rw’uregwa kurusha kujya k’uruhande rumushinza, na mbere hose twifuzaga ko uwo mushinjacyaha twamwihana bityo rero turifaza ko habaho ubujurire”.

Umunyamakuru wari woherejwe muri uru rubanza n’umuryango w’abanyamakuru uharanira amahoro (PAXPRESS), SARO Francine Andrew akaba yari ahari mu isoma ry’uru rubanza yavuze ko urukiko rwatangarije abunganira uregwa ko bafite iminsi 10 yo kujurira mu gihe baba batanyuzwe n’imyanzuro y’urubanza.

Uyu munyamakuru kandi yakomeje avuga ko abakurikiranye urubanza harimo abahagarariye IBUKA Beligique, IBUKA France bishimiye ko ubucamanza bwamuhamije icyaha ko ari isomo ku isi hose; kandi ko atari icyaha cy’abari abayobozi gusa ko n’abari boroheje nabo bagomba kuburanishwa; urugero ni nk’urw’uyu wari umushoferi, aha bakaba bagiye bagaruka ku mvugo yagiye ikoreshwa muri urubanza bavuga ko ikintu cyose cyagarutsemo ijambo Genocide kiba atari gitoya. Muri uru rubanza kandi hagaragaye abaregeraga indishyi, ariko kuri uyu munsi bo bakaba ntacyo basubijwe, kuko uyu munsi habanza imyanzuro y’icyaha cyamuhama bakabona kuburanisha ibijyanye n’indishyi, bikaba bizaburanwa mu kwezi kwa mbere tariki ya 31 mu mwaka wa 2022.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 × 21 =