Karongi: Guhindura imyumvire k’umugabo byazamuye iterambere ry’umuryango

Ntigashira Thomas n'umugore we Nyirahabiyaremye Spéciose, biteje imbere kubera gufatanya hagati yabo.

Mu gusoza umushinga wa prevention+ warumaze imyaka 4, wakoreraga mu karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba imwe mu miryango irishimira ko yahinduye imyumvire kuko umugabo asigaye afatanya n’umugore mu iterambere ry’urugo.

Mu buhamya umugabo n’umugore we batanze bavuze ko ibijyanye no kurangiza inshingano z’umuryango bimeze neza kuri uyu munsi, bitewe n’imihigo umuryango uba warihaye kuko n’umugabo aba yabigizemo uruhare. Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohotetwa rishingiye ku gitsina umugabo abigizemo uruhare (RWAMREC) ubinyujije mu mushinga prevention+ aka ari kimwe mubyo wari wariyemeje kugira ngo umuryango ube utekanye, uzira ihohoterwa n’amakimbirane.

Rutayisire Fidèle, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RWAMREC yagize ati « Twashoboye guhindura imyumvire y’abagabo  kuko umugoroba w’ababyeyi witabirwaga n’abagore gusa, ariko ubu si bo gusa n’abagabo basigaye bawitabira, icyakabiri abagore baravunikaga  cyane muri ya mirimo itishyurwa ariko ubu ntibakivunika mu karere ka Karongi. Icyagatatu urubyiruko  by’umwihariko abahungu rwafashe iya mbere mu guhindura urundi rubyiruko no guhindura ababyeyi mu binjyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ; ndetse ihohoterwa rishingiye ku gitsina bararihishiraga ariko ubu byarahindutse basigaye babivuga ».

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye isozwa ry’umushinga Prevention+ wa RWAMREC

 

Ntigashira Thomas atuye mu murenge wa Rwankuba, akarere ka Karongi, ni umwe mu batanze ubuhamya bw’uko inyigisho yahawe n’umushinga prevention+ watumye ahindura imyumvire kuko yakoreraga umugore we  ihohotera rishingiye ku mutungo akanamuharira inshingano z’urugo. Ati « Mbere y’amahugurwa mu mibanire yanjye n’umugore wanjye, sinuzuzaga inshingano zanjye, cyakora twari twarashakanye byemewe n’amategeko ariko mu bijyanye no gufatanya imirimo sinabikozwaga ndetse n’amafaranga nayacungaga uko nshaka, ariko maze kumenya ibyiza byo gufatanya mu rugo nibwo nabonye ko nakerewe mu iterambere ; urumva aho narikuba ngeze iyo jya gufatanya n’umugore mbere, ubu mba nteye imbere kurusha uko nteye imbere ubu ngubu ».

Nyirahabiyaremye Spéciose ni umugore wa Thomas aragira ati « mbere tutarahabwa inyingisho n’uyu mushinga, umugabo wanjye yabaga yibereye mu kabari agatindayo, ntabe yamfasha imirimo yo mu rugo nkavunika kandi ntanabibone  ndetse n’amafaranga akayanywera. Ariko ubu, aho yitabiriye umugoroba w’ababyeyi yarahindutse, turafatanya, tukajya inama, gahunda zose z’urugo tukazihuriraho n’imirimo yose tukayifatanya ». ,

Uyu muryango wemeza ko batageraga ku iterambere bitewe nuko umugore yakoraga wenyine, ariko ubu, aho basigaye bafatanya imirimo no gucunga umutungo hamwe, bagafatira ingamba hamwe, ubu bameze neza; kuko bakoze umushinga wo guhinga icyayi, ubinjiriza amafaranga, bakabasha kurihira umwana wiga muri secondaire, n’abiga muri primaire, bakanishyurira ubwisungane mu kwivuza ku gihe. Barashishikariza abagabo n’abagore kwitabira umugoroba w’ababyeyi, kuko habamo ibiganiro bihindura imyumvire, umuryango ugatera imbere.

Bimwe mu bikorwa uyu mushinga wakoze harimo gukangurira umugabo n’umugore gufatanya ; kwigisha umwana w’umuhungu n’uw’umukobwa gufatanya imirimo yo mu rugo, ntihariwe abakobwa ; kugabanya ihohoterwa mu bashakanye ; kongerera ubumenyi abayobora umugoroba w’ababyeyi mu gukemura ibibazo bishingiye ku ihohoterwa ; kwigirira icyizere kw’abagore n’abakobwa ; gufatira hamwe icyemezo ku mugabo n’umugore mu gukoresha umutungo bafite, gusezera imbere y’amategeko ku babanaga mu buryo butemewe n’amategeko; abagabo bahinduye imyumvire bakabera urugere abandi ; n’ibindi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 + 7 =