Karongi: Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barasaba ubutabera busesuye ku rubanza rwa Muhayimana

Aha ni ku Murenge wa Mubuga, aho abanyamakuru baganiriye na bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ku myitwarire ya Claude Muhayima ukurikiranyweho ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ifoto: Thebridge.rw

Muhayimana Claude ukurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994; yavutse mu mwaka wi 1961 mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi. Azatangira kuburana taliki ya 22 Ugushingo 2021, urubanza rwe ruteganyijwe kuzarangira taliki 17 Ukoboza 2021.

Nyuma y’imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi 1994 ibaye mu Rwanda, nibwo uyu mugabo agiye gushyikirizwa ubutabera, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barasaba ubutabera bunoze muri uru rubanza.

Muhayimana yabonye ubwenegihugu bw’ubufaransa mu mwaka 2021, atuye mu Burafansa, arinaho azaburanira. Mbere ya jenoside yakorewe abatutsi Muhayimana yatwaraga imodoka kuri guest house ku Kibuye. Akurikiranyweho icyaha cyo gutwara interahamwe zajyaga kwica abantu mu Bisesero na Gitwa mu kwezi kwa kane nukwa gatandatu 1994.

Abarokotse bo mu Mirenge ya Mubuga na Bwishyura bavuga ko Muhayimana yaburana nkuwakoze jenoside aho gukurikiranwa nk’umufatanyacyaha.

Aha niho bahera basaba ubutabera busesuye no gukurikiranwa nk’uwakoze jenoside, babihuza n’uko, aho Muhayimana yakoreye ibyaha hari muri zone turquoise, by’umwihariko ngo hakaba harabaye jenoside idasanzwe kubera abafaransa, akaba agiye no kuburanishirizwa mu gihugu cyabo. Ikindi ngo ni uko izina rya Muyayimana Claude ryumvikanye cyane mu bitero kandi akaba yarasohokaga mu modoka kuko hari nuwamubonye afite igice cy’umuhoro kimwe mubyo bicishaga abatutsi.

Kanyabashi Anastase, atuye mu Kagali ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura; avuga ko azi Muhayimana Claude kuko bari baturanye mbere ya jenoside; ndetse ngo mbere ya jenoside yari umuntu nk’abandi ariko mu gihe cya jenoside ahinduka rwose mubi. Ku italiki ya 14 Mata 1994 bamaze kumumenesha, yajyanye n’abandi aho bahungiye i Ruhiro ku gasozi kari hejuru ya Nyamishaba ko Mugasura; aho bari bateraniye ari abantu benshi cyane. Yagize ati “Naramubonye mu gitero, twabateye amabuye turabatsinda basubirayo; hari saa cyenda. Bukeye kuri 15 turi kuri uwo musozi; yaje atwaye interahamwe bagera i Nyamishaba afite agapanga gato kameze nka kupakupa k’agace, hari abakobwa babwiraga ngo nibirohe mu Kivu aho kubatema mbere, hari akarwa bororegamo inkoko bamara kukambuka bakabatema, ubwo rero sinakubwira ngo batemwe nande. Kuvuga ngo kanaka yatemye aba, sinabimenya gusa yaje mu gitero’’.

Uwantege Bernadette ufite imyaka 70 wo mu mu Kagali ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga; mu buhamya bwe yagize ati “kubera ko Claude yari icyamamare nubwo umuntu yabaga atamuzi; iryo zina Claude umuntu yararyumvaga mbese nkuko batubwiraga ngo Yusuf niwe wari warapatanye abantu b’i Cyangugu; abenshi bamuzi ku mazina ariko batamuzi imbonankubone. Sinigeze mubona mu bitero gusa namwumvaga mu majwi”.

Ntabanganyimana Bosco wo mu Kagali ka Murangara, Umurenge wa Mubuga kuri ubu afite imyaka 49; ababyeyi be n’abavandimwe be babiciye ku rusengero rw’abadivantisiti I Murangara, ni mu bitero byaje mu modoka yari itwawe na Claude. Yagize ati “Iyo modoka yaratwayemo interahamwe yazigejeje mu Bisesero muri dayihatsu y’ubururu noneho agaruka gutwara izindi; icyo gihe mu Bisesero bahishe abantu benshi cyane. Iva mu Bisesesero ihita iza hano ku Mubuga; yaje gupakira abantu ngo bajye kwica byabaye nk’inshuro nk’enye, ni izina gusa sinigeze mubona amaso ku maso”.

Bosco yakomeje agira ati “nonese ko bavugaga ngo Claude araje aje gufata abandi, umuntu yabaga yihishe mu gihuru ariko iryo zina akaryumva”.

Nyiransengimana Espérance nawe yarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, atuye Mubuga, ababyeyi be n’abavandimwe be umunani babiciye ku Mubuga. Yagize ati “ubundi turi mu Bisesero, hari ahantu hameze nk’itaba imodoka baziparikagayo, bakazisohokamo bakajya kwica ni ukuvuga ngo hari ahantu bahagararaga nabo, utambutse bagahita bamwica. Abashoferi nabo bavagamo bagakora akazi ariko isaha yo gutaha bavuzaga ingoma n’amafirimbi bati turasoje dutahe”.

Aba batangabuhamya barokotse jenoside yakorewe abatutsi barifuza ubutabera bunoze

Aba bose bifuza ko mu rubanza rwa Muhayimana bazabona ubutabera bunoze kandi bwuzuye kuko bakumva banyuzwe ngo nubwo atazaburanira mu Rwanda aho yakoreye icyaha.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga, Kuzwabaganwa Védaste yavuze ko ubutabera nibwubahirizwa, ibizamuhama akabihanirwa aricyo cya mbere umuntu aba yifuza, kandi ibyo yangije akabyishyura hakurikijwe amategeko, ngo kuko uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi iyo ahawe ubutabera hari uburyo bumwe cyangwa ubundi aruhuka.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac; yagize ati “hari igihe abarokotse jenoside bacika intege bakavuga ngo ibyabaye byarabaye, ababuranye baraburanye ariko iyo twongeye kumva hari umuntu ucyekwaho ibyaha ugiye gukurikiranwa twongera kugira icyizere ko n’abandi bashobora kuzaca imbere y’ubutabera. Tugize amahirwe twazabona ubutabera twifuza kuri Muhayimana Claude”.

Claude Muhayimana ari mu bari bakurikiranyweho icyaha cya jenoside bagombaga kuba baraburanye 2020 ntibaburane kubera COVID19.

Abandi ni Ernest Gakwaya uri mu gihugu cy’Ububiligi, ari naho azaburanira. Emmanuel Nkunduwimye nawe uri mu gihugu cy’Ububiligi nawe akaba ariho azaburanira. Laurent Bucyibaruta; Sosthène Munyemana na Eugène Rwamucyo n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 + 28 =