Abafite ababo bafunze barasaba ko bajya bipimisha COVID19 bakemererwa gusura

Gukingira imfungwa n'abagororwa byatangiriye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere Werurwe 2021. Ifoto: Google

Kuva Covid 19 yagera mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu 2020, Leta yashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ryicyi cyorezo, ibikorwa bihuza abantu benshi birafungwa birimo nicyo gusura imfungwa nabagororwa. Abafite ababo bafunze basaba ko bakongera kubasura mu gihe bipimishe Covid 19.

Uko icyorezo cyagiye kigabanya ubukana, abantu bagakingirwa, hari ibikorwa bimwe byasubukuwe ariko ababyitabira babanje kwisuzumisha, harimo nk’inama zihurirwamo n’abantu benshi imbonankubone, imikino itandukanye, ibitaramo, ubukwe n’ibindi.

Abafite ababo bafunze ndetse n’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by’amajyambere y’ibanze, CCOAIB (Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base) basaba ko n’abafunze bakemerwa gusurwa mu gihe abasura bipimishije bagasanga ari bazima.

Umubyeyi ufite umugabo wafunzwe mu 2019 i Mageragere agaragaza ingaruka zo kudasura umugabo we byagize ku bana be. Agira ati “Abana bahora bambaza aho papa wabo aba, nanjye nta makuru ye mfite, bansaba kumusura, bahora bigunze… banasubiye inyuma mu ishuri. Bareka natwe tukabasura  mu gihe twipimishije bagasanga turi bazima ‘’.

N’abagororwa barahangayitse nkuko umwe wari ufungiye i Magaragere wafunguwe mu kwezi kwa gatandatu 2021 yabitangaje. Agira ati ‘’mfunzwe nagiye kumva numva ubuyobozi bwa gereza burampamagaye mu ndangururamajwi, nditaba, bambwira ko umuryango wanjye wari uzi ko napfuye. Numvise mbabaye cyane. Iyo tuba dusurwa ntibyari kuba’’.

Kuri iki kibazo cyo kudasura abafunze, Umuhuzabikorwa mu mushinga uharanira uburenganzira muri CCOAIB, Twahirwa Clément agira ati ‘’Ntekereza ko igihe cyagakwiye kuba kigeze ko ababifite mu nshingano zabo babitekerezaho ku buryo bariya bantu bafunzwe bareba uburyo hubahirizwa ingamba ariko bakagira amakuru basangira numuryango wabo’’.

Akomeza avuga ko uko igihugu kigenda gisubira mu murongo ubukana bw’icyorezo bugenda bucogora, kandi ko ingamba zimwe na zimwe zigenda zoroshywa hashyirwaho uburyo abantu bashobora kwirinda ariko n’ubuzima bw’igihugu bugakomeza.

Ati ‘’ubundi ubu buryo bwateguwe neza, abantu bafite ababo bafunze bakipimisha bashobora gusura kandi ntibigire ingaruka mu gukwirakwiza Covid 19’’.

Twahirwa Clément yanatanze urugero ku ngaruka zo kudasurwa. Agira ati ‘’Hari umuntu wafunzwe afite uburwayi budakira, noneho umuryango we ugasigara wibaza uti ese umuntu wacu agize ikibazo (crise) tuzabimenya dute? Uko guhangayika ko kutamenya uko umuntu ahagaze muri buriya buzima bwo muri gereza usanga ari ikibazo ku mpande zombi’’.

Yakomeje avuga ko hari nk’ababa bafunze ariko bagifite imanza bakurikirana, kandi gukurikirana imanza bisaba ibintu bitandukanye nko kwegeranya ibimenyetso ku mpande zose, n’ubwo hari ababa bafite abunganizi bashobora kuvugana nabo bakabikora; ariko hakaba n’abo bisaba ko byakorwa n’umuryango. Uko kubonana n’umuryango nabyo ngo byazamura rya reme ry’ubutabera.

Ibinyujije mu butumwa bwo kuri telefone, The Bridge Magazine yasabye Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya  ko yamuha umwanya akagira icyo avuga ku cyifuzo cy’uko abafite ababo bafunze basaba ko bajya bipimisha COVID 19 bakemerwa gusura, asubiza agira ati ‘’Njyewe numva mwakwandika icyifuzo cyababatumye atari ngombwa interview yacu, niko mbyumva!’’

Gukingira imfungwa n’abagororwa byahereye muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, taliki ya 9 Werurwe 2021. Bahereye ku bakuze kuva ku myaka 60 n’abafite uburwayi butuma umubiri wabo uba udafite ubudahangarwa buhagije.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 ⁄ 3 =