Inkota yahuranije umutima we nyuma yo kumenya ko umukunzi we yahoze ari umusore

Bamwe bamenyereye ko hari abakundana bahuje ibitsina, ariko hari nababihinduza. Photo: Internet

Uyu musore Alex, wo muri Australie nyuma yo kumenya ko umukunzi yahinduje igitsina cye akaba umukobwa yahise amuta.

Rimwe na rimwe kubwizanya ukuri hagati y’abakundana bituma imibanire yabo igenda neza ndetse igakomera. Ni mu gihe iyo umwe agize icyo amenya kuwundi atarazi, akenshi imibaniro yabo izamo agatotsi cyangwa se bakaba batandukana.

Nkuko urubuga rwa santé plus rwabitangaje, nyuma y’amezi 9, Alex akundana n’umukobwa w’imyaka 25, wahoze ari umuhungu, akaba yarahinduje igitsina cye akakigira icyabakobwa ku myaka 18, yahise atandukana n’umukunzi wari waramwihebeye.

Uko Alex yamenye iyi nkuru y’inshamugongo

Ubwo, Alex yasohokanaga n’inshuti ye, iziranye n’umuryango w’umukunzi we mu gihe cy’ubuto bwe, iyi ncuti itangiye kusinda yahisemo kubwiza ukuri mucuti we Alex, ko umukunzi we yahoze ari umuhungu. Yagize ati  « Alex, ntega amatwi, arinjye ari n’umukunzi wawe twese twaguhishe ibanga, ndabizi ko ari ikosa kubikubwira ariko ni na ngombwa ko ubimenya, sinshaka ko ukomeza gutekereza ko umubano wawe n’umukunzi wawe ari mwiza, ntamakemwa. Umukunzi wawe yahoze afite igitsina gabo nyuma aza kugihinduza aba umukobwa ».

Alex, ntiyahise abyemera, ahubwo yahisemo kwigenzurira ngo arebe ko, koko ibyo yabwiwe ari ukuri cyangwa ari ikinyoma, aza gusanga aribyo kuko yabonye umukunzi we kenshi anywa ibinini bimwongerera imisemburo ituma akomeza kuba umugore.

Mu kiganiro The Kyle & Jackie O Show cya Radio yo muri Australie, uyu musore yatangaje ko iyo bakoraga imibonano mpuzabitsina n’uyu mukunzi we, nta tandukaniro yumvaga rihari nkuko umugabo n’umugore biba bimeze. Gusa yicujije icyatumye agirira ikizere umukunzi kandi yaramubeshye ikintu nkiki.

Kugeza ubu uyu musore umutima we washegeshe n’intimba kuko yakundaga umukunzi we cyane kandi akamwizera, ariko ngo ntiyari gukomeza kubana nawe.

Inkuru itaha tuzababwira impamvu zisunikira umuntu kuba yahindura igitsina, niba yari umugabo agahinduka umugore cyangwa niba yari umugore agahinduka umugabo.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 × 25 =