Abigisha gutwara ibinyabiziga barasaba kwemerwa kongera gukora

Imodoka zigirwaho gutwara, zimaze amezi 4 ziparitse ziratwikiriwe ngo zitangirika kuko zitagikora

Mu gihe hari imirimo imwe n’imwe yemerewe gukora nyuma ya guma mu rugo, abigisha gutwara ibinyabiziga n’amategeko y’umuhanda ntibemerewe gukora. Bakaba basaba inzego zibishinzwe kwemererwa kongera gukora.

Imirimo yemerewe kongera gukora, harimo abatwara imodoka rusange, abatwara abagenzi kuri moto, abatwara taxi voiture, insengero, abacuruza n’ibindi. Abigisha gutwara ibinyabiziga barasaba ko nabo bemererwa kongera gukora bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya corana virus, kuko gutunga imiryango yabo muri iki gihe badakora bibakomereye.

Ntavuka Emmanuel, ufite ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda no gutwara imodoka ryitwa Auto Ecole Maranata rikorera mu murenge wa Kacyiru akarere ka Gasabo, yagize ati: « Kuva mu kwezi ka 3 kugeza muri uku kwezi kwa 7, imodoka narazitwikiriye ubu ziri mu rugo. Kugira ngo umuntu azongere yisuganye asubire kuri gahunda n’ibibazo bikomeye; kubera ko mfite inguzanyo  ya banki, narabandikiye banyemerera ko nta nyungu bazambarira ariko simfite aho gukura ayo kwishyura kuko ntagikora. No gutunga umuryango wanjye  n’ikibazo gikomeye ».

Akomeza agira ati « niyo bafungura mu kwa 9, nkubu mfite abana 4 bose bariga, babiri muri secondaire abandi muri primaire; ubwo rero kugira ngo bazafungure njye mu kazi, abana nabo mbarihire bajye kwiga nabwo biragoye kubabonera amafaranga y’ishuri n’ibikoresho ».

Emmanuel akomeza avuga ko amazu yakodeshaga aho bigiraga amategeko y’umuhanda, banyirayo bageze aho bakarambwirwa, bamusaba gukuramo intebe zari zirimo, abasubiza amazu yabo bashyiramo abandi  babasha kwishyura.

Agakomeza avuga ko nayo ari imbogamizi kuko nibaramuka basubiye mu kazi ari ukujya gushakisha aho gukorera bushyashya.

Izi modoka zigirwaho nubwo ziparitse, inguzanyo yasabwe ngo zigurwe izishyurwa kandi zikeneye no kwishyurirwa ubwishingizi.

Si Emmanuel wenyine ugaragaza ibibazo batewe no kutemererwa kongera gukora, Habimana Samuel na Denis nabo bakora akazi ko kwigisha gutwara imodoka n’amategeko y’umuhanda mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ubuzima babayeho bugoye kuko ntacyo bakora, bakaba bafite impungenge ko banyirinzu bashobora kuzabasohora igihe batemerewe gukora vuba, kandi ngo no kubona ifunguro ntibyoroshye.

Aba bigisha imodoka bavuga ko ku kijyanye n’ubwishingizi bw’imodoka, babuhagarikishije ariko bababwira ko kugira ngo bazasubukure ari uko bazajyana andi mafaranga y’ u Rwanda angana ni 94.000 bakabaha amezi 3. Bakaba bagaragaza ko kubona ayo mafaranga bigoye.

Uko bakora baramutse bemerewe gukora

Aba bose bemeza ko bemerewe kongera gukora, bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19, bagira bati « Kuko ubusanzwe twakira ibyiciro byinshi bitandukanye, batwemereye abantu twabashyira mu byiciro bitandukanye ariko ari bake mbese mu kwiga amategeko y’umuhanda twabikora nkuko  mu nsengero bigenda, tugashaka n’ubukarabiro na hand sanitizer, abanyeshuri n’abarimu bazajya bakoresha. Niba twakiraga abantu 20 twakwakira abantu 10 cyangwa 6 ku buryo bahana intera isabwa ».

Naho mu kwigisha gutwara imodoka; mwalimu n’umunyeshuri bajya bakoresha hand sanitizer, vola bakayihanagura, fer à main na vitesse nabyo bigahanagurwa, uko hagiyemo undi. Ikindi ngo ni ukwambara agapfukamunwa, kuko intera iri hagati y’umwalimu n’umunyeshuri ihagije kimwe nko kuzindi modoka. Ibi bemeza ko babyubahiriza mu gihe bemerewe kongera gukora.

Icyo ubuyobozi bubivugaho muzabisanga mu yindi nkuru.

Sangiza abandi iyi nkuru

1 thought on “Abigisha gutwara ibinyabiziga barasaba kwemerwa kongera gukora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 + 10 =