Imodoka zigirwaho zari zaraparitse zasubiye mu kazi

Imodoka zigirwaho zari zaraparitse kandi zaraguzwe ku nguzanyo, zinakeneye ubwishingizi, zasubiye mu kazi kazo.

Nyuma y’amezi agera ku 8, abigisha gutwara ibinyabiziga badakora, bakaba bari bugarijwe n’ubukene, imirimo yabo yafunguye ku bashaka gukorera impushya za burundu.

Ku italiki 29 Nyakanga 2020, ubwo umunyamakuru yaganira n’abigisha gutwara ibinyabiziga basaba ko nabo bakemerewa kongera gukora bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya corana virus, kuko gutunga imiryango yabo muri iki gihe badakora byari bibakomereye.

Uyu munsi taliki ya 27 Ukwakira 2020 nibwo polisi y’ u Rwanda yasohe itangazo rivuga ko abafite amashuri yigisha gutwara batangira kwigisha ku bifuza gukorera impushya za burundu, naho abigisha amategeko y’umuhanda bakazatangira ku italiki ya 2 Ugushyingo.

Kanda hano urebe ibibazo bagaragaza kubera kumara igihe badakora.

http://thebridge.rw/abigisha-gutwara-ibinyabiziga-barasaba-kwemerwa-kongera-gukora/

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 1 =