Imashini zumisha ibinyampeke zagabanyije umusaruro wangirikaga kubera uruhumbu

Mobile dryer (imashini igendanwa yumisha ibinyampeke). Ifoto: Google

Izi mashini zigendanwa (mobile dryers) zatumye umusaruro w’ibinyampeke by’umwihariko ibigori byazana uruhumbu (aflatoxine) ugabanuka kandi  ibigori bikaba bifite ubuziranenge. 

Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere Mpuzamahanga (USAID) ; watanze inkunga y’imashani yumisha (mobile dryer) ifite agaciro k’amadori ibihumbi 99 mu mpera za 2018, iyi mashini yahawe KUMWE Havest Solution Company ijyamo toni 35.  Mbere yo kuyihabwa umusaruro w’ibigori wajyanwagayo hafi 90 % basangaga warazanye uruhumbu, ugasubizwayo ; ariko nyuma yo guhabwa iyi mashini yumisha abajyanayo ibigori nta kibazo cy’uruhumbu bahura nacyo kuko byumishirizwayo.

Umuyobozi Mukuru muri RAB Dr Karangwa Patrick avuga ko RAB imaze gutanga imashini 10 (mobile dryers) ku bikorera bakagenda bishyura, hakaba n’izindi 45 zari zihari zikaba zaratumye umusaruro w’ibigori utacyangirika. Ndetse ngo abahinzi b’ibinyampeke bishobora kumishwa yaba ibigori, ingano n’umuceli babyitabira bityo umusaruro ukabikwa igihe kirekire kandi wujuje ubuziranenge.

Imashini imwe ishobora kumisha kuva kuri toni ibihumbi 37 kugera kuri toni 90 mu mwaka umwe, ikindi nuko Leta yubatse ubwanikiro mu gihugu hose mu rwego rwo kurwanya uruhumbu aho byatwaye miliyari 11.  Ni mu gihe 34 % by’umusaruro w’ibigori ariwo wumishwa ukanajyanwa ku isoko.

Mpambara Joseph, umuyobozi wa Kampani Vision Storage, ni ufite micro avuga ko imashi zongerewe barushaho kumisha ibigori byinshi cyane cyane mu gihe cy’imvura.

Mpambara Joseph ni umuyobozi wa Kampani Vision Storage yavuze ko nubwo imashini zikiri nkeya ariko umusaruro wumishwa uba nta nenge ufite  kuko World food Program(WFP) iwushima.

Yagize ati “Turashima imashini twahawe kuko cyane cyane muri iyi minsi hagwa imvura nyinshi tubasha gufasha abahinzi kwumisha umusaruro wabo kandi vuba, kuko tujya mu makoperative hamwe n’abahinzi babyifitiye tukabafasha vuba cyane”.

Izi mashini RAB yatanze imwe ifite agaciro ka miliyoni 42, ikaba ijyamo toni 10, ba rwiyemezamirimo bazihawe bazagenda bishyura kugeza igihe zizaba izabo .

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 6 =