Icyerekezo cy’u Rwanda ni ukugira ubukungu bushingiye mu gusoma

Juliette Bigot, Umujyanama mu by’ubutwererane n’ibikorwa by’umuco muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda ashyikiriza ibitabo by'igifaransa Dr. Ndayambaje Irénée Umuyobozi Mukuru w'ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB

Binyujijwe muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2020. U Rwanda rwashyikirijwe inkunga y’ibitabo by’igifaransa n’Igihugu cy’ubufaransa bisaga ibihumbi 14.250. Iyinkunga yashyikirijwe Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) izongera ubumenyi mu rurimi rw’igifaransa.

Umujyanama mu by’ubutwererane n’ibikorwa by’umuco muri Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda, Juliette Bigot, avuga  ko ibi bitabo byatanzwe byiganjemo ibyo gusoma n’ikibonezamvugo, ati” twahisemo gutanga ibi bitabo kuko usanga igihugu gifite abaturage bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga n’ubumenyi bitandukanye, ariko ibi bitabo bizabafasha kwiga no kunoza ururimi mu kazi kabo kabateza imbere”.

Akomeza avuga  ko abanyeshuri b’abanyarwanda bafite inyungu mu kwiga igifaransa n’izindi ndimi, ngo nubwo u Rwanda rukoresha icyongereza mu kwigisha bafite igitekerezo cyo kongerera umubare w’abavuga igifaransa.

Yungamo agira ati “twahisemo gutanga ibitabo byo gusoma kuko mu nteganyanyigisho y’amashuri y’u Rwanda hakenewe cyane ibitabo nk’ibi kuko ahanini imyigishirize y’ururimi rw’igifaransa yagiye isubira inyuma bitewe n’uburyo bwari busanzwe bwigishwamo mu gifaransa (Francophone) bugahinduka bukajya mu cyongereza (Anglophone)”.

Bimwe mu bitabo byatanzwe

Umuyobozi Mukuru w’ikigo k’Igihugu cy’Uburezi REB, Dr. Ndayambaje Irénée, avuga ko ibitabo byatanzwe n’igihugu cy’ubufaransa ari inkunga nziza u Rwanda rubonye mu rwego rw’uburezi kuko bije kunganira ibyari bisanzwe mu mashuri abanza, ati” icyerekezo k’igihugu ni ukugira ubukungu bushingiye mu gusoma, twashyize imbaraga mu kwiga gusoma no kwandika mu mashuri  kugira ngo abanyeshuri bagire ubumenyi mu myandikire no mu mivugire n’ubumenyi ngiro. Ibi bitabo bizafasha kongera ubumenyi mu banyeshuri”.

Dr. Ndayambaje, yemeza ko ibi bitabo bizafasha mu kwigisha ururimi rw’igifaransa mu mashuri, agira ati “bizadufasha nk’inyunganizi mu mashuri, harimo Inkoranyamagambo, inkuru mpimbano, ibyo byose bifasha mu buryo bwo kwiga no kwigisha ururimi. Ku bufatanye n’Ambasade y’abafaransa, harimo kurebwa uburyo abanyarwanda bagira ubushobozi bwo kwiyandikira ibitabo biri mu gifaransa byifashishwa n’ingeri zitandukanye z’abantu”.

Akomeza avuga ko abarezi bakwiriye kuzafata neza iyi nkunga babonye ndetse ko abibwiraga ko igifaransa cyacitse burundu atari byo ahubwo hakwiriye gushyirwamo imbaraga mu buryo bumwe cyangwa ubundi mu myigirize y’igifaransa.

Ururimi rw’Igifaransa rwigishwa mu mashuri abanza, ayisumbuye hakaba n’amashami y’indimi yiga igifaransa nk’isomo ry’ibanze.

Imibare yo mu 2018 y’Ikigo cy’Abanyamerika cy’Ibarurishamibare yerekana ko ururimi rw’igifaransa ruvugwa n’abarenga miliyoni 275 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi byiganjemo ibyo muri Afurika.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 ⁄ 1 =