Iburasirazuba: Barasabwa kugira umuco wo kwizigama badasesagura

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Maire wa Kayonza Maire wa Rwamagana na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.

Abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa ko muri iki gihe cyo gusoza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani bishimira ibyo bagezeho, bakumira ibyaha, ariko ntibibagirwe agaciro ko kubika no kwizigama.

Byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba byabereye mu cyumba cy’Intara y’Iburasirazuba.

CG Emmanuel Gasana ni Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yagize ubutumwa aha abaturage, avuga ko mu gukumira no kurwanya ibyaha hagomba ubufatanye. Ati “turasaba ko abaturage bose dufatanya mu gukumira ibyaha muri ya gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha, anabasaba kugira indangagaciro z’umurimo”.

Arakomeza agira ati “Buri muturage wese akwiye kugira icyo akora ndetse n’utabashije muri zandangagaciro z’ubupfura tugafatanya tukamufasha kugirango nawe tumuzamure, ikindi n’indangagaciro y’ubumwe abantu bakabana neza, bakubahana, bagakundana, ariko hatibagiwe n’indangagaciro yo gukunda igihugu”.

CG Emmanuel Gasana ni Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.

Gasana yanavuze ko nubwo inshingano zibazwa abantu bose ariko abayobozi aribo bagomba gufata iyambere mu kubazwa inshingano, kandi bagatanga serivise nziza mu baturage.

Ati “muri iki gihe cy’iminsi mikuru harimo kunezerwa, unezerwe ariko ureke kuba wasesagura, turasaba ko abaturage bagira umuco wo kubika no kwizigama.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamduni, yagize ubutumwa atanga ati “Muri iki gihe cyo gusoza umwaka amahoro twishima, nyuma yo kuwusoza ubuzima burakomeza kuko dufite gahunda nyinshi z’iterambere zidutegereje, ejo bundi abana barajya ku ishuri, twishime ariko twoye gusesagura”.

Yanagiriye inama kubari gutegura ibitaramo bya nijoro ko bakwiye kuba basaba ibyangombwa ku nzego zibifitiye ububasha, n’ababitegura nabo ntibarengere ngo bateze urusaku rubangamira abandi, anasaba abaturarwanda kwirinda ibisindisha n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

SP Hamduni yasabye ko muri iki gihe cyo kwishimira iminsi mikuru ababyeyi bafata inshingano bakaba hafi y’abana babo, kuko hariho abantu bamwe bababonerana bakabaha ibisindisha. Ati “umwana uri munsi y’imyaka 18 agomba kurindwa ibisindisha kuburyo niba tugiye no kwidagadura, abana tubahereza ibinyobwa bibagenewe kandi tukabaherekeza tukamenya aho bari kuburyo batijyana bonyine”.

Mu kiganiro cy’Abayobozi n’Abanyamakuru.
Abayobozi barimo kuganira n’abanyamakuru.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
50 ⁄ 25 =