Ibarurishamibare, inkingi mu igenamigambi ry’Igihugu

Abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo y'ibarurishamibare ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye

Ikigo cy’ibarurishamibare kivuga ko ubushakashatsi bushingiye ku mibare babona babugeza ku nzego zitandukanye bityo bakabukoresha mu igenamigambi, ni mu gihe Minisiteri y’Umuryango yemeza ko kugira imibare ari ikintu cy’ingenzi mu kugena ibizakorwa.

Murenzi Yvan, Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo k’Ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda) NISR  aratanga urugero avuga ko bagendeye ku mibare babonye, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rimaze gutera intambwe nini cyane mu Rwanda mu ngeri zitandukanye nko mu burezi yaba mu mashuri abanza, ayisumbuye,  kaminuza no mu kazi. Ngo mu mibare batangaza babonako ahenshi biba bijya kungana cyangwa hakazamo ikinyuranyo gito nka 5% cyangwa 8%.

Ikindi nuko iki ikigo gikora ibarura buri myaka 2  bakusanya  raporo  igaragaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu bintu bitandukanye; aribyo uburezi, ubuzima, n’ubukungu. Bagahuza amakuru yose ku bushakashatsi  ndetse bakareba nizikorwa n’abandi kugira ngo bagire ishusho imwe igaragaza uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigenda bitera imbere.

Murenzi akomeza asobanura ko iyi mibare bagira n’umwanya wo kuyisobanura kugira ngo abo igenewe bayumve,  banayifashishe.

Dr Jeannette Bayisenge, ni Minisitiri w’Umuryango avuga ko  kuba ufite imibare wizeye ari ikintu cy’ingenzi mu igenamigambi kuko gushyiraho politiki yo kugenderaho ngo ntiwashyiraho udafite imibare ngo unafate ingamba. Aragira ati « iyo ufite imibare, nibwo uvuga uti, muri iyi segiteri abagore bari inyuma cyangwa se bari imbere noneho ugahera kuri iyo mibare; kugira ngo umenye uko ukora igenamigambi. Ndetse no guteganya umubare w’amafaranga uzakenera mu bikorwa byawe. Nkatwe nka Minisiteri y’Umuryango gukorana n’Ikigo cy’Ibarurishamibare n’ingenzi kuko baradufasha cyane. »

Ikindi cy’ingenzi nuko imibare babonye bayiha ibisobanuro ahari ikibazo tugafata ingamba mu gushaka igisubizo.

Ikigo cy’ibarurishamibare cyashinzwe mu kwezi kwa cumi 2005.

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 ⁄ 15 =