Haracyari inzitizi ku bantu bafite ubumuga bukomatanije

Abafite ubumuga bukomatanije bari gusobanurirwa hakoreshejwe amarenga yo mu biganza.

Abafite ubumuga bukomatanije bagaragaza ko hakiri inzitizi, bagasaba Leta y’u Rwanda kubashiriraho uburyo bwihariye bwo kubitaho.

Uwizeyimana Naomi, utuye mu karere ka Gisagara umurenge wa Save, avuga ko yize amashuri abanza, ageze mu mwaka wa gatandatu arahuma burundu ahita ahagarika kwiga kuko yabuze ikigo yakwigamo gifite abarimu bigisha bakoresheje amarenga yo mu ntoki, ati” abana bafite ubumuga bukomatanyije akenshi barahezwa, ariko ngo babashije kwigishwa ururimi bashoboye byabakura mu bwigunge”.

Furaha Jean Marie, Perezida w’umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, avuga ko hakiri icyuho mu bantu bafite ubumuga bukomanije ku kumenya ururimi rw’amarenga ngo kuko hari n’abatizi urw’ibanze rwo gukorakoranaho kubera ko nta mashuri yabo ahari.

Ati ” turasaba Minisiteri y’uburezi kudufasha guhugura abarimu nibura bagahabwa ubumenyi bw’ibanze bikazatuma abana biga bafite ubumuga bukomatanije bumva ko nabo batekerezwa n’Igihugu. Turasaba Minisiteri y’ubutabera kwita ku bafite ubumuga bukomatanije bakagira uburenganzira ku mategeko, igihe barenganijwe, kandi igihe bunganirwa bakunganirwa n’umunyamategeko uzi amarenga”.

Furaha, akomeza asaba Leta y’u Rwanda ko abafite ubumuga bukomatanije babonerwa ubushobozi, hakwigwa uburyo bwo kwigisha abafite ubumuga bukomatanije mu biganza.

Kanimba Donatille, Umuyobozi nshingwabikorwa w’abafite ubumuga bwo kutabona (Rwanda Union of Blind, RUB), avuga ko kubonerwa ubushobozi kubafite ubumuga bukomatanije bikiri inzitizi. Ati” Haracyari inzitizi zikomeye nko kutamenya ibibera muri sosiyete nyarwanda. Turasaba Leta y’u Rwanda ko yashyiraho uburyo bwo kwigisha isomo ryo mu biganza abafite ubumuga bwo kutumva no kubona bakabasha kumenya amakuru na gahunda zitandukanye za Leta”.

Kanimba, akomeza avuga ko abafite ubumuga ibyiciro byose bifuza ko u Rwanda rwaba urwo abanyarwanda bose ntawe usizwe inyuma

Bajyanama Donatien, Umuyobozi Ushinzwe amavuriro muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko Minisiteri y’Ubuzima itazibagirwa abafite ubumuga ko barimo guhugura abaganga mu mavuriro. Kandi ko nihakorwa ibarura rusange mu mwaka 2022, bizatuma hakorwa igenamigambi ku bafite ubumuga.

Musolini Eugène, umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko n’ubwo hakiri inzitizi Leta yashyizeho amahirwe menshi kubafite ubumuga n’ubuyobozi bubitaho. Ati” abafite ubumuga bukomatanije ni ngombwa ko bashyirirwaho icyiciro cyabo, tuzakora ubuvugizi ku nzego bireba kugira ngo bagire icyiciro babarizwamo”.

Musolini, akomeza avuga ko mu ibarura rizaba mu mwaka wa 2022, ngo rizasiga hagaragaye imibare nyayo y’abafite ubumuga ibyiciro byose bityo bikazoroha gukora igenamigambi .

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona icyarimwe bagera ku 167, abagera kuri 50 muri aba nibo bazi ururimi rwo gukorakoranaho. Buri umwe agomba kuba afite umufasha muri uru rurimi bita umugide.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 19 =