Abafite ubumuga barashimira Leta ibyagezweho mu myaka 10

Emmanuel Ndayisaba,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w' Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga (NCPD).

Mu gihe hitegurwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uzizihizwa kuwa 03/12/2020, bigahurirana no kwizihiza imyaka 10, Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD) imaze ishyizweho, abafite ubumuga barashima Leta ko hari ibyagezweho bagasaba ko ibitaragerwaho byashyirwamo imbaraga.

Insanganyamatsiko y’uwo munsi, iragira iti” Duteze imbere serivise z’Ubuvuzi no Guhangana n’Ibyorezo ku bantu bafite ubumuga”.

Muhorakeye Pelagie, ufite ubumuga bwo kutumva, avuga ko hari byinshi byagezweho mu myaka 10 agereranije na mbere. Ati “twishimira ibyagezweho mu guharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga “.

Karangwa Francois Xavier, avuga ko hari ibyagezweho byinshi nk’imirongo migari yashyizweho n’amategeko. Anasaba ko hashyirwa imbaraga mu mashuri n’ubuvuzi  kuko bikiri imbogamizi ku bantu bafite ubumuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko mu rugendo rw’imyaka icumi bamaze, hari byinshi byagezweho bikwiye kwishimirwa nko kuvurwa kuko service z’ubuvuzi ziyongereye, guhabwa inyunganirangingo n’amavuta yo kwisiga; gusa ngo haracyari imbogamizi mu kwivuza hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza.

Ati” Turashima byinshi ariko dufite n’ibitarakemuka nko kutivuriza ku bwisungane mu kwivuza mu mavuriro amwe n’amwe”.

Emmanuel Ndayisaba, yanasabye ko mu burezi hashyirwamo imbaraga, abana bafite ubumuga  bakabonerwa ibikoresho byabagenewe bakabasha kwiga. Ndetse  n’amashuri akaba yujuje ibisabwa kuko bitaragerwaho 100 %, anagaragaza ikibazo cy’abarimu bake kuri aba bana bafite ubumuga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignacienne, yavuze ko bazashyira imbaraga mu kwigisha abana bato biciye muri Gahunda y’Ikigo mbonezamikurire (ECD), ku buryo umwana azakurikiranwa akiri muto, aho bishoboka avurwe  cyangwa yitabweho akure neza. Ku bafite ubumuga bwo mu mutwe ngo bazashyiramo imbaraga bitabweho.

Minisitiri Nyirarukundo, yakomeje asaba abahindura inkoranyamagambo y’amarenga kubyihutisha kuko bikenewe. Yagize ati” Birakwiye ko twakabaye twaratangiye kwiga ururimi rw’amarenga mu ndimi zitandukanye buri wese akagira ubumenyi bw’ibanze bumufasha aho ajya hose”.

Mu ibarura ryo mu mwaka wi 2012 riheruka ryagaragaje ko abafite ubumuga bangana 446.453, gusa ryakozwe hatabariwemo abana bari munsi y’imyaka 5. Mu ibarura rusange rizaba mu mwaka wi 2022 rizasiga hagaragaye umubare nyawo w’abafite ubumuga.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 6 =