Gutanga imbabazi ni ipfundo ryo kongera kubaka igihugu

Hakuziyaremye Soraya Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku nshuro 25

Ku mugoroba wo kwibuka abakozi 26 bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 bakoreraga muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, abari bitabiriye uwo muhango bavuze ko kwibuka atari inzika  kuko abarokotse jenoside bahaye imbabazi ababahekuye.

Umuhozawase Liliane ni umwana wa Nyakwigendera Mukamurigo Iphigénie wari umukozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda warushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu (Commerce Intérieur). Icyo gihe, Umuhozawase yari ufite imyaka 4 mu buhamya yatanze yavuze ko Habyarimana amaze gupfa umubyeyi we yabasabye kwimuka aho bari batuye Kicukiro ahazwi ku izina rya godiyari( good year) bajya mu Nyakabanda aho batari babazi, babaga mu nzu bikingiranye batagira ibyo kurya, icyo gihe abatutsi barimo kwicwa.  Mama wabo arababwira ati i Nyanza niho haba abatutsi benshi reka ariho duhungira atekereza ko bo batabishe, buriye ikamyo yarimo n’abandi bageze i Rugobagoba mu karere ka Kamonyi kuri barrière yari ihari barabahagarika baka permis de résidence abarimo.  N’agahinda kenshi asuka amarira ati «ayerekanye basanze ari umututsikazi bamumanura mu ikamyo bajya kumwica dushatse kumukurikira abo twari kumwe baratubuza ngo natwe batatwica, naho umubyeyi wacu wadukundaga yaguye. »

Abari bitabiriye umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bazize jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25

Richard Sezibera Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri uyu muhango wo kwibuka yavuze ko kwibuka utihorera ari ubutwali. Yanavuze ko abatazi aho ababo bazimiriye bashyinguwe mu mitima yabo akaba ari ikintu gikomeye kandi cy’ingenzi kuko kugira ngo ugendane nabo buri munsi kandi ubeho wiyubake nabyo bisaba ubutwali arabibashimira.

Hakuziyaremye Soraya Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM yahumurije imiryango yabuze ababo abasaba gufatana urunana rwo kwongera kwiyubaka nk’umuryango umwe, anashimira abarokotse ku bw’imbaraga, ukwihanga, ubutwali, ubupfura bakomeje kugira mukongera kubaka u Rwanda nyuma ya jenoside, ubwo bemeraga kurenga intimba n’agahinda ko kubura ababo bakemera gutanga imbabazi kubasize babahekuye. Abandi bagasiga ari imfubyi, abapfakazi ndetse n’abasigiwe ubumuga akaba aribyo byabaye ipfundo ryo kongera kubaho kw’u Rwanda nk’igihugu.

Yasabye buri munyarwanda wese cyane cyane urubyiruko ko rukwiye kunezezwa nuko igihugu gifite ubuyobozi bwiza, kandi abakiri bato bagafatiraho urugero rwiza kuko bafite aho bahera heza kuko bubatse ku musingi ukomeye. Kwiyumvamo inshingano zo kurinda no gusigasira ibyagezweho mu rugamba rwo kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Mubahoze ari abakozi 26 bazize jenoside yakorewe abatusi, 18 nibo imiryango yabo yamaze kumenyekana, naho abandi 8 iyi Minisiteri ntago izi niba imiryango yabo ikiriho cyangwa niba yarazimiye. Ikaba isaba uwaba azi imiryango bakomokamo ko babibamenyesha kugira ngo bamenye ubuzima babayeho mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Amazina yabo n’imirimo bakoraga muri MINIMART kuri ubu yahindutse  MINICOM 

  1. Bazatoha Pierre Célestin wari Inspecteur du Commerce muri Perefegitura ya Kibuye ;
  2. Mukarwego Francine wari umukozi muri MINIMART;
  3. Rwigema Silvère wari Inspecteur du Commerce muri Perefegitura ya Gikongoro ;
  4. Karokora Claudien wari ushinzwe Politique Economique ;
  5. Haguma Etienne wakoraga muri Division ya Importation ;
  6. Gashumba David wari Umushoferi ;
  7. Ruranganwa Alfonse nawe wari Umushoferi ;
  8. Nahayo Jean Baptiste wari Umuparanto.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 8 =