Kwibuka ni umwanya wo gusubiza icyubahiro abazize jenoside

Mu muhango wo kwibuka abashyinguwe mu rwibutso rwa Ntarama yahoze ari Kiliziya, umwe mubarokotse wari wayihungiyemo yavuze ko banyuze mu nzira y’umusaraba. Abari baje kwifatanya n’abarokotse  jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu rwego rw’Ubuzima  bashimangiye ko kwibuka bisubiza icyubahiro abishwe   mu buryo ndengakamere no guharanira ko bitazongera .

Mukandemezo Espérance atuye mu kagali ka Cyugaro umurenge wa Ntarama  akarere ka Bugesera yavutse 1952, ni umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994. Aganira na The Bridge Magazine yavuze ko mu mwaka 1959  abatutsi babaciriye mu Bugesera   bavuye i Byumba aho bari bamaze kubatwikira no kubatwarira inka.

Mukandemezo akomeza avuga ko i Bugesera hari ishyamba ririmo isazi ya tsetse, inyamaswa zitandukanye ko bahabajugunye bagira ngo bicwe n’izo sazi cyangwa ibyo bikoko.

Ngo bahageze babayeho mu buzima bubi  ntabyo kurya bafite, umuzungu witwa Tripoli niwe wabahaga ibyo kurya  bigezaho birahagarara, ababyeyi babo bakajya guca inshuro. Nyuma bigiriye inama yo gufata  ibijumba barabihumbika  babonamo imbuto z’imigozi batangira guhinga, bimwe bikaribwa n’amasatura biba ngombwa ko abana bazajya babirinda, batangira no guhinga n’ibindi bihingwa birera cyane kuko hari ishyamba,ubutaka bwaho bufite ifumbire.

Mukandemezo  ati mu 1963 bamwe mu banyagitarama bashatse kwambuka ngo baze kwica abatutsi bari i Ntarama ariko nabo baritabara barabakumira. 1968 no mu 1973 nabwo niko byagenze ariko abatutsi b’i Ntarama birwanaho. 1992 habaye igerageza baravuga bati tugomba kubica tukabarangiza kuko bari hamwe. Muri iyi myaka avuga ko bishe abatutsi benshi ariko abi Ntarama barasigara.

Mukandemezo Espérance uwambaye amadalubindi ari kumwe n’ababyeyi nabo barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994

Mukandemezo yongera ho ko umuzungukazi w’umutaliyani Antoniya Recaperi wabaga mu Bugesera yatabaje ariko biranga nawe baramwica.

Uyu mubyeyi yemeza ko 1994  byabaye itsembatsemba n’itsembabwoko ubwo Habyarimana yaramaze gupfa bakavuga ko ari  abatutsi bamwishe. Ati «  ibitero byaraje duhungira kuri Kiliziya  ya Ntarama twumvaga ko nta muntu wahungira mu Kiliziya ngo hagire undi uza amukurikiye nibwo ku italiki 13 abantu bahunze ari benshi berekeza kuri CND, abo bose bajyijeyo ntibagarutse kuko baroshywe muri Nyabarongo. »

Kuri 14/4/1994 ni mugoroba haje abasirikare  babaza uwari konseye ati ko muri hano ? Amusubiza ko bahahungiye ngo batabica, ku munsi wakurikiye saa tatu ku italiki 15 niho abasirikare bakubise kiliziya haza ibitero byinshi bitwaje grenade, ntampongano (impiri iriho imisumari) ari nayo bicishije umubyeyi we ; imihoro, amapiki n’amabuye. Bamaze gutera grenade bamwe bavamo abandi bagwamo ku buryo bishe nk’abantu bagera ku 5000.

Akomeza avuga ko abarokotse kuri iyi taliki bahise bahungira ku mashuri nabwo babasangayo ariko bagerageza kwirwanaho, abakobwa n’abagore batoraguraga amabuye bakayaha abagabo bakayabatera ndetse ngo banabashije kwambura imbunda interahamwe. Kuri 19 barananiwe barahunga ; kuri 22 nibwo bagiye kwihisha mu gifunzo amazi yabagera mu gatuza nabwo barabakurikirana muri icyo gifunzo.

Mukandemezo akomeza avuga abarundi baje babwira ibyo bitero ngo ntimujye mwica abantu ngo mubahwanye ahubwo mujye mubica mutema akaboko k’iburyo n’akaboko k’ibumoso, n’agahinda kenshi aragira ati « nubu hari abarokotse batagira akaboko k’iburyo n’akaguru k’ibumoso. » Ngo ku gitero cyo kuri 30 nibwo buri wese yavuze ko agomba gupfa kuko igitero cyaje ari simusiga bica abatutsi benshi bari mu gifunzo ariko bamwe muribo bararokoka.

Uyu mubyeyi n’akanyamuneza ati « kuri 14/5 nibwo inkotanyi zaje ziratubohoza zitujyana I Kayenzi ziraduhumuriza ati mukomere ntacyo mushobora kuba. »

Abo mu nzego z’Ubuzima n’izindi bari kumwe n’Ababyeyi Aheza healing and career center iha ubufasha mu isanamitima

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 babana n’ihungabana

Imibare igaragaraza ko 33% by’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bafite ikibazo cy’ihungabana.

Mukandemezo hamwe n’abandi babyeyi barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 centre Aheza healing and career center  ibafasha gukira ibikomere ikanabahumuriza.

Kayiranga Emmanuel umwe mubaha ubufasha aba babyeyi avuga ko iyo umubyeyi afite ibikomere n’umwana amuraga ibikomere akaba ariyo mpamvu babafasha gukira ibyo bikomere no kwigirira icyizere bityo bakagishyira no mu bana babo. Aragira ati tubereka ko « bo ubwabo ari abayobozi b’ubuzima bwabo bagomba guhindura imitekereze iboshye itagira icyizere, bakivana mu bukene, bakabera abandi icyitegererezo, bakibabarira mbere yo kubabarira abandi  bakagira ibyiringiro  bakaryoherwa n’ubuzima, bakumva ko bitaweho bafite ababakunda. »

Aheza healing and career center

Diane Gashumba yavuze ko Minisiteri  y’Ubuzima n’Ibigo biyishamikiyeho bageneye iki kigo amafaranga y’u Rwanda angana na 6.300.000  mu gihe gikeneye asaga miliyoni 63 kugira ngo gifashe abarokotse jenoside bagihura n’ihungabana. Yanasabye abafatanyabikorwa ko bakomeza gutera inkunga iki kigo mu rwego rwo kubona amafaranga gikeneye.

Mu guha icyubahiro imibiri ishyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama  abakozi bo mu Rwego rw’ Ubuzima bashyizeho indabo

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguwemo imibiri igera ku 5000, iyi Minisiteri ikaba yibutse n’abahoze bakora mu rwego rw’ubuzima bazize jenoside yakorewe abatutsi 1994 bagera kuri 42.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 22 =