Yirunga Ltd yatangije ku mugaragaro ingengabihe ya Kivu Beach Expo & Festival na Yirunga Festivals 2026.

Sosiyete ya Yirunga Ltd yishimiye gutangaza ku mugaragaro gahunda y’ibitaramo n’imurikabikorwa bitegerejwe na benshi bya Kivu Beach Expo & Festival ndetse na Yirunga Festivals 2026, bigamije guteza imbere ubukerarugendo, umuco, imyidagaduro, siporo, ubucuruzi n’ubumwe bw’abaturage mu Rwanda.

Kalendari y’uyu mwaka wa 2026 igizwe n’ibikorwa bizabera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, bikazahuza abantu ibihumbi n’ibihumbi mu bikorwa birimo umuziki, imurikabikorwa, siporo, ibikorwa ndangamuco n’imyidagaduro.

Ibi bikorwa bitegurwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Celebrate Culture, Tourism & Togetherness”, bivuze kwimakaza umuco, ubukerarugendo n’ubumwe.
Abategura ibi bikorwa batangaza ko abantu barenga miliyoni 10 bo mu Rwanda no hanze yarwo bazagerwaho n’iyi gahunda binyuze mu bitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga, televiziyo, radiyo ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Gahunda ya Kivu Beach Expo & Festival 2026.

• Karongi: Kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 21 Kamena 2026, kuri Bwishyura Ground.
• Rubavu: Kuva tariki ya 09 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, kuri Gisenyi Public Beach.
• Rusizi: Kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza ku ya 02 Kanama 2026, kuri Rusizi Taxi Park.
• Rutsiro: Kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 17 Kanama 2026, kuri Rutsiro Kivu Beach.
Ibi bikorwa biteganyijwe kuzitabirwa n’abaturage benshi, ba mukerarugendo, abahanzi, abacuruzi, abakunzi ba siporo ndetse n’imiryango itandukanye.
Gahunda ya Yirunga Expo & Festival 2026
Yirunga Expo & Festival (Culture & Community Experience) nayo izabera mu turere dukurikira:
• Nyagatare: Tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Kanama 2026, i Hollywood/Rwiniriyaga Nyagatare.
• Rwamagana: Tariki ya 01 kugeza ku ya 04 Nzeri 2026, i Avega Motel Ground.
• Musanze: Tariki ya 24 kugeza ku ya 26 Ukuboza 2026, kuri Ubworohereane Stadium.

Ibikorwa birimo:

Abazitabira ibi birori bazabasha kwishimira ibikorwa byinshi bitandukanye birimo:
• Ibitaramo by’abahanzi, DJs na MCs buri munsi.
• Imurikabikorwa n’imurikagurisha.
• Amarushanwa ya siporo nka triathlon, badminton, volleyball, kayaking na boat racing.
• Ibikorwa ndangamuco n’imyidagaduro.
• Ibitaramo bikomeye n’ibikorwa byo gusabana.
Abategura ibi bikorwa bavuga ko ari urubuga ruzafasha guteza imbere impano z’urubyiruko, ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse no guhuza abantu binyuze mu muco n’imyidagaduro.
Amahirwe ku baterankunga n’Abafatanyabikorwa
Yirunga Ltd irahamagarira ibigo, amakompanyi, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa batandukanye gufatanya muri ibi bikorwa nk’abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa bemewe.

Abategura ibi birori bavuga ko abazafatanya nabo bazungukira mu:

• Kwamamaza ibikorwa byabo ku rwego rw’igihugu no hanze yarwo
• Kugaragara cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga
• Kumenyekanisha ibicuruzwa na serivisi zabo
• Kugera ku bantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye
• Gushyigikira iterambere ry’ubukerarugendo n’umuco nyarwanda.

Abategura Kivu Beach Expo & Festival na Yirunga Festivals bafite intego yo gukora ibikorwa bifite uruhare mu guhuza abantu no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda.

“Ibi bikorwa si imyidagaduro gusa, ahubwo ni urubuga rwo guhuza abantu, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n’umuco nyarwanda,” nk’uko byatangajwe n’abategura ibi birori.

Yirunga Ltd ni sosiyete itegura ibikorwa by’imyidagaduro, imurikagurisha n’ibikorwa ndangamuco bigamije guteza imbere ubukerarugendo, impano, ubumwe n’iterambere ry’abaturage.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 6 =