Gufatanya kw’inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa ,bizagabanya ikibazo cy’inda ziterwa abangavu

Abafatanyabikorwa ba leta, sosiete sivile bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya GBV

Kuri uyu wa 12 Ukuboza mu nama nyunguranabitekerezo ku mikoranire myiza y’inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo,yahuje abafatanyabikorwa mu nzego za leta zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa batandukanye barimo n’imiryango itandukanye ya sosiyete sivile,mu kurebera hamwe icyakorwa ngo inzego zashyizweho zishinzwe kurwanya ihohoterwa zikore neza,Emma Marie Bugingo umuyobozi w’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ,yatangaje ko gufatanya kw’izi nzego  ,bizafasha mu kugabanya ikibazo cy’abana b’abakobwa basambanywa harimo n’abaterwa  inda,gikomeje kwiyongera.

Nyuma yo kurebera hamwe uko ikibazo cy’abana b’abakobwa bahohoterwa mu ngo bagaterwa inda gihagaze. Imibare igaragazwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB)  abana b’abakobwa basambanyijwe kuva mu mwaka wa 2017 kugeza muri uyu mwaka yariyongereye cyane kuko yavuye ku bana b’abakobwa 2134 mu mwaka wa 2017,igera kuri 2755 muri uyu mwaka wa 2019.

Mu gushakira umuti iki kibazo, impuzamiryango Pro-Femmes Twese hamwe isanga gufatanya kw’inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa bizagabanya ikibazo cy’abana b’abangavu basambanywa bagaterwa inda imburagihe.

Bugingo Emma Marie, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe yagize ati:’’Iyo tureba ku nzego uko zizakorana, bizafasha mu gukemura ikibazo abantu bose bazabona amakuru amwe kuko ibimenyetso bizabungwabungwa neza, kandi byongere imbaraga mu gukurikirana  abana b’abangavu baterwa inda, bizihutishwa bahabwe imiti ibabuza gusama mu gihe bari mu burumbuke.’’

Yongeyeho ko gufatanya kw’izi nzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa harimo igisubizo ku bibazo by’uruhurirane usanga abahohotewe bahuraga nabyo.

Yagize ati:’’Izi nzego zirigisha, kuko hari ikibazo cy’imyumvire,ikibazo cy’imigenzereze, hari ikibazo cy’uko abantu batamenye ko hari n’aho bashobora kujya muri za Isange One stop Center bakabafasha urumva ko harimo uruziga rw’ibibazo bihurirana, ariko uko inzego zigenda zikorana ibyo bibazo bizakemuka kandi bizarangira.’’

Raporo y’umwaka 2017-2018 yakozwe n’Urwego rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye(GMO), yagaragaje ko umubare w’abakorerwa ihohoterwa rishingingiye ku gitsina rikorerwa ku gitsina ari 13%naho abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryo mu ngo ari 3.52%. Bimwe mu byagaragajwe bigomba gushyirwamo imbaraga kugirango inzego zishinzwe kurwanya ihohoterwa zikorane uko bikwiye kandi zitange umusaruro harimo gushyira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa mu mihigo y’uturere hakagenwa ingengo y’imari yabyo hamwe no guhanahana amakuru mu nzego zose.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 6 =