CIMERWA yacuruje Sima ifite agaciro  ka miliyari 62.2Frw mu mezi 12

Sima Nyarwanda

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2019, uruganda Nyarwanda rukora Sima, CIMERWA rwamurikiye itangazamakuru  raporo y’uko ubukungu bwayo bwari buhagaze mu mwaka ushize kuva muri nzeri 2018 kugeza nzeri 2019 .

Uruganda rwagaragaje ko hagati ya Nzeri 2018 na Nzeri 2019 inyungu rwagize yazamutseho 55% kuko yageze kuri miliyari 16.7 Frw ivuye kuri miliyari 10.8 Frw rwari rwungutse mu mwaka wawubanjirije. Iyi raporo igaragaza ko Sima uru ruganda rwacuruje yavuye kuri toni 357 736 muri Nzeri 2018 igera kuri toni 429 730 muri Nzeri 2019. Bivuze ko habayeho ukwiyongera kwa 20%, bingana na toni 71 994.

Umuyobozi Mukuru wa Cimerwa, Bheki Mthembu, Yagaragaje ko uko kwiyongera bibaye nyuma y’imbaraga n’umuhate uru ruganda rwashyizeho, ati  “kwiyongera k’ubukungu bwa CIMERWA niko kwatumye amafaranga rwakuye muri Sima rwagurishije muri uyu mwaka yiyongeraho Miliyari 12Frw kuko hagati ya Nzeri 2017 na Nzeri 2018 rwari rwacuruje miliyari 50.2 Frw mu gihe hagati ya Nzeri 2018 na Nzeri 2019 Sima rwacuruje yavuyemo miliyari 62.2Frw. Habayeho ukwiyongera kwa 24%.”

Akomeza avuga ko ukwiyongera k’umusaruro mu bijyanye n’ingano ya sima ikorwa n’uru ruganda n’amafaranga rukuramo, uruganda rwanakoze n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage, by’umwihariko abatuye mu nkengero z’aho rukorera mu bikorwa birimo ibyo guteza imbere ibikorwa remezo, ubuzima, uburezi, ubucuruzi n’ubudozi.

Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri CIMERWA, John Bugunya, yavuze ko inyungu yiyongereye ifitanye isano n’imishinga ikomeye y’ubwubatsi n’ibikorwa remezo Leta yashoyemo imari irimo nk’uwa Stade ya Kigali Arena, Ikibuga cy’indege cya Bugesera, ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Ibiro by’Akarere ka Gasabo n’ibindi.

Mthembu, yungamo avuga ko Cimerwa ifite ubushobozi bwo gutunganya sima ingana na toni 600 000 ku mwaka ariko ngo ntibiragerwaho kuko ubu rugeze kuri 80%, mu gihe sima ikenerwa mu Rwanda ku mwaka ingana na toni 640,455.  Ati” dufite intego ko  CIMERWA  mu 2020 hagati rizagera ku kigero cya 90%, naho mu 2021 rukagera ku 100% hagamijwe guha abakiriya bacu sima ihagije kandi ku gihe”.

Uru ruganda rwubatswe mu mwaka wi 1984, mu Bugarama mu karere ka Rusizi, akaba ari naho uru ruganda rugikorera.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Solve : *
9 + 30 =