Gatsibo: Kuganiriza abangavu batewe inda bizabarinda irindi hohoterwa

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Gitoki,akarere ka Gatsibo biyemeje kuganiriza abangavu basambanyijwe bagaterwa inda mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Bamwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Gitoki akarere ka Gatsibo baravuga ko kuganiriza abangavu batewe inda bizabarinda irindi hohoterwa.

Ibi babitangarije mu bukangurambaga  ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa bwakozwe  kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2022 mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina bufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye Twubake Umuryango Uzira Ihohoterwa”;  bwabereye mu murenge wa Gitoki ku bufatanye bw’akarere ka Gatsibo n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa bagamije ubuvugizi (Alliance Stratégique pour le Plaidoyer) hagamijwe gukora ubuvugizi ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ntibineza Anaclet na bagenzi be bafite abangavu batewe inda nyuma yo gusobanurirwa birambuye icyo ihohoterwa ari cyo n’uko wafasha uwahohotewe baravuga ko kuganiriza abangavu batewe inda bizabarinda irindi hohoterwa nko kuba baterwa inda cyangwa kwiyahura guterwa no kubwirwa amagambo ababaza umutima.

Ntibineza Anaclet ufite abangavu babiri batewe inda babyariye iwabo avuga ko nk’umubyeyi aganiriza abakobwa be mu rwego rwo kubasubiza mu buzima busanzwe no kubarinda kuba bakwiyahura yirinda kubabwira amagambo ababaza umutima.

Yagize ati “Byambayeho ubu mfite abakobwa babiri babyariye iwanjye gusa icyangombwa ni ukubaganiriza nkabagarura mu buzima; kuko umubwiye ibimubabariza umutima yakurizamo kwiyahura.”

Uwajeneza Béatrice nawe ati “kuganiriza abana ni byiza ukabereka ububi bw’icyaha cy’ihohoterwa kuko hari umwana twari dufite watewe inda tukamuganiriza jye na se tukamwigisha kwirinda kongera guhohoterwa nko kwirinda gutaha nijoro akirinda no kugendera mu bigare.”

Undi mubyeyi witwa Mukagatsinzi Béatrice ufite umwana w’imyaka 16 watewe inda nawe yavuze ko kuganiriza uwasambanyijwe agaterwa inda bizamurinda kongera guhohoterwa binyuze mu gusobanurirwa ubuzima bw’imyororokere.

Ati “Ngiye kujya muganiriza kenshi mubwira uko akwiriye kwitwara yirinda abamushuka bagamije kumusambanya musobanurire na byinshi ku buzima bw’imyororokere kugirango batazongera kumusambanya bakamutera inda.”

Furere Wellars umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Mpuzamiryango Profemmes Twese Hamwe.

Ku rundi ruhande, kuganiriza abangavu batewe inda byagarutsweho na bamwe mu batanze ibiganiro ku gukumira no kurwanya ihohoterwa aho ababyeyi basabwa kuganiriza abana, kuba hafi no kubashyira ababaha ubufasha mu isanamitima n’ubutabera nk’uko Furere Wellars umuhizabikorwa w’umushinga wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Mpuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe muri gahunda y’ihiriro (Alliance Stratégique pour le Plaidoyer) yabitangaje.

Yagize ati “Uruhare runini ni urw’ababyeyi bakamuba hafi umwangavu watewe inda, bakamuganiriza bakamushyira abafite ubumenyi mu bijyanye n’isanamitima n’ubujyanama bakanamukurikirana kugirango azabone ubutabera n’uwamusambanyije ahanwe.”

Umutoni Aline Umuyobozi mukuru ushinze kurengera abana n’iterambere ry’umuryango muri MIGEPROF.

Umutoni Aline, umuyobozi mukuru ushinzwe kurengera abana n’iterambere ry’imiryango muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’imuryango (MIGEPROF) nawe yagize ati “Kwimakaza umuco w’ibiganiro bizafasha mu kwirinda inda ziterwa abangavu ndetse umwana wahohotewe agomba kuganirizwa akayoborwa aho yakira ubufasha kuko iyo ataganirijwe bimuviramo irindi hohoterwa.”

Imibare yagaragajwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’imuryango (MIGEPROF) ku kibazo cy’abana baterwa inda ni abana ibihumbi 23 batewe inda mu 2021 aho Intara y’Iburasirazuba yihariye umubare munini aho abana 9188 barimo 128 babyaye bari munsi y’imyaka 15 naho abagera ku 2043 bakaba barabyaye bari munsi y’imyaka 17. Akarere ka Gatsibo akaba ari aka kabiri mu turere dutatu dufite abana benshi kurusha ahandi batewe inda. Imibare igaragara ko habanza Nyagatare ifite abana batewe inda 1799, Gatsibo ikagira 1574 naho akarere ka Kirehe kakagira 1365.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 4 =