Nyagatare: Kutabungabunga ibimenyetso bituma abahohotewe batabona ubutabera

Abagize inzego zitandukanye zishinzwe gukurikirana ibibazo by'ihohoterwa.

Bamwe mu bagize inzego zishinzwe gukurikirana ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bo mu karere ka Nyagatare intara y’Iburasirazuba baravuga ko kutabungabunga ibimenyetso bituma uwahohotewe atabona ubutabera.

Ibi babitangarije mu mahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa yo kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022 muri gahunda y’iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bufatanye by’akarere ka Nyagatare n’ihuriro ry’imiryango yihuje kugirango ikore ubuvugizi ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa (Alliance Stratégique pour le Plaidoyer).

Sezerano Gadi na mugenzi we bashinzwe kwakira abahohotewe mu bigo nderabuzima bya Cyondo Health Center na Nyarurema Health Center bavuga ko bakunze kwakira abahohotewe aho usanga nta bimenyetso bigaragaza ko bahohotewe bafite bityo bigatuma batabona ubutabera.

Sezerano Gadi ukora kuri Cyondo Health Center Yagize ati:”Umuntu aza atugana ariko ugasanga niba yarafashwe ku ngufu cyangwa yarahohotewe umwenda yari yambaye afatwa ku ngufu yawuhinduye bikatubera imbogamizi bikanabangamira inzego z’ubutabera noneho kubera bya bimenyetso byabuze ntibabashe kubona ubutabera.”

Uwamaliya Claudine ushinzwe ihohoterwa mu kigo nderabuzima cya Nyarurema Health Center nawe yagize ati:”Mu bigendanye n’ubutabera bituma abahohotewe batabubona ni uko usanga nta bimenyetso kandi tugomba kumwohereza kuri Isange ngo bamuhe ubufasha mu mategeko upugasanga niba ari umwana wasambanyijwe barangije kumukarabya, bamwambuye imyenda barayimesa bigatuma atabona ubutabera kubera ko nta kimenyetso na kimwe bashingiraho bavuga ko yafashwe ku ngufu.”

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutabera urwego rwa MAJ mu Karere ka Nyagatare, Munyaneza Charles ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina avuga ko bitoroshye kubona ubutabera mu gihe uwahohotewe yatinze kubagana ibimenyetso bigasibangana.

Yagize ati:Tujya duhura nabo ejo bundi kuri Isange nahuye n’umudamu wavugaga ko yafashwe ku ngufu Taliki 11/11/2022 abimbwira Taliki 30/11/2022. Birumvikana rero kugirango azabone ikimenyetso yararangije kwikorera isuku bizaba bitoroshye kugirango umucamanza n’umugenzacyaha bazamufashe kubona ubutabera.”

Umutoni Aline umuyobozi mukuru ushinzwe kurengera abana n’iterambere ry’umuryango muri MIGEPROF.

Umutoni Aline umuyobozi mukuru ushinzwe kurengera abana n’iterambere ry’umuryango muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) avuga ko kutabungabunga ibimenyetso ari imwe mu mbogamizi zituma uwahohotewe atabona ubutabera bitewe n’abagerageza kumufasha uko bashoboye bakazimanganya ibimenyetso.

Yagize ati:”Imwe mu mbogamizi yakomeje kugarukwaho ni iyo kutabasha kubungabunga ibimenyetso hakabaho kuba uwahohotewe cyangwa abamuri hafi bagerageza kumufasha uko bashoboye bigatuma ibimenyetso bitakara.”

Mutumwinka Marguerite ubarizwa muri COCAFEM/GL umwe mu miryango yihuje kugirango ikore ubuvugizi ku kibazo cy’ihohoterwa (Alliance Stratégique pour le Plaidoyer).

Ubuvugizi burimo gukorwa

Mutumwinka Marguerite ubarizwa mu ihuriro ry’umuryango yihuje kugirango ukore ubuvugizi ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rihuriyemo imiryango itandukaniye irimo COCAFEM/GL,ARFEM, Pro-Femmes Twese Hamwe, Humanity and Inclusion n’indi miryango rizwi ku izina rya (Alliance Stratégique pour le Plaidoyer), avuga ko batangiye ubuvugizi mu turere dutandukanye mu gufasha abafite uruhare mu kurwanya ihohoterwa kugira ngo babashe kubahiriza inshingano zabo bubahiriza amabwiriza yashyizweho na MIGEPROF.

Yagize ati:”Ubuvugizi twarabutangiye ku rwego rwa buri karere tuzagaragaza amabwiriza MIGEPROF yashyizeho kugirango buri wese ufite uruhare mu gufasha uwahohotewe cyangwa mu gukumira ihohoterwa yumve inshingano ye yo kubungabunga ibimenyetso kugirango hazabeho ubutabera.”

Abagize inzego zitandukanye zishinzwe gukurikirana ibibazo by’ihohoterwa mu karere ka Nyagatare mu gihe cy’amahugurwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu karere ka Nyagatare imibare yavuye mu igenzura ryakozwe umwaka ushize ku kibazo cy’ihohoterwa igaragaza ko Ingo zisaga 1700 zirimo amakimbirane naho mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka hagaragaye ibirego by’abahohotewe bigera kuri 439.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 19 =