Gatsibo: Ibishyimbo bikungaye ku butare ntibibarinda imirire mibi gusa byongereye n’umusaruro

Ababyeyi barimo kugosora ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Icyerekezo Rugenge ku bufatanye n’umushinga Hinga Weze bahinze ibishyimbo bikungahaye ku butare ku buso bwa hegitari zisaga 2 mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi.

Uyu mushinga ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere; abahinzi bemeje ko ibishyimbo bikungaye ku butare wabahaye byagize uruhare mu guhangana n’imirire mibi ndetse ngo n’umusaruro wariyongereye kurusha ibishyimbo bisanzwe bitewe no nuko bigira imisogwe myinshi.

Perezida wa Koperative Icyerekezo Rugenge yagize ati “ibi bishyimbo bitandukanye n’ibindi bisanzwe kuko kiba gifite imisogwe myinshi ari yo mpamvu n’umusaruro uba utubutse ku buryo ushobora kwikuba kabiri ugereranyije n’uw’ibishyimbo bisanzwe”.

Uretse Koperative Icyerekezo Rugenge; Koperative Abahujakabuga ikorera mu Murenge wa Kiramuruzi na Koperative Zamuka Munini ikorera mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Gasange; nazo zatangiye guhinga ubu bwoko bushya bw’ibishyimbo bikungaheye ku butare.

Izi Koperative zikaba mbere yo guhinga ibi bishyimbo zarabanje gusinyana amasezerano na Kampani y’ubucuruzi ibemerera isoko ry’umusaruro wabo aho bazajya bahabwa amafaranga 700 ku kilo.

Gusa ibi bishyimbo bikungahaye ku butare nta bwo abahinzi baratangira kubihinga ari benshi kuko mu Karere ka Gatsibo ubu bihinze ku buso bwa hegitari 15.

Umurima uteyemo ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Gatsibo, Dr Nsigayehe Ernest yavuga ko abaturage badakwiye kugira impungege   zo guhinga ibi bishyimbo kuko isoko rihari. Ndetse ngo barimo gukora ubukangurambaga kugira ngo abahinzi benshi bitabire kubihinga cyane ko bifasha mu rwanya imirire mibi.

Umushinga Hinga Weze watangijwe mu Rwanda ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID); umaze gutanga toni 180 z’imbuto z’ibishyimbo bikungahaye ku butare ku bahinzi ibihumbi 50 mu turere 10 ukoreramo.

Uretse ibi bishyimbo, uyu mushinga umaze guha abahinzi barenga ibihumbi 100 imigozi y’ibijumba bya Orange bikungahaye kuri vitamin A ingana na toni 554 n’ibilo 689 ndetse toni 3 n’ibilo 114 z’imboga n’imbuto.

Uyu mushinga ukorera mu turere 10 ari two Bugesera, Kayonza, Ngoma, Gatsibo, Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rutsiro, Nyamagabe na Nyamasheke.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 × 22 =