Dr Gabriel Nizeyimana Umwarimu muri Kaminuza yanze ko umunyeshuri atsindwa amufasha umwana

Dr Gabriel Nizeyimana Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ateruye umwana w'umubyeyi warimo akora ikizamini, kuko yarimo kurira umubyeyi we arimo akora ikizamini.

Ku munsi w’ejo taliki ya 4 Mata 2021, ubwo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Busogo, abanyeshuri bakoraga ikizamini, Dr Gabriel Nizeyimana Umwarimu wabagenzuraga yarateruye umwana w’umubyeyi warimo akora ikizamini. Uyu mubyeyi yavuze ko iyo mwarimu atamufasha umwana yarigusubika ikizamini akajya kwita ku mwana.

Ubwo kuri Twitter ya The Bridge Magazine @MaBridge _2018 twashyiragaho ifoto uyu mwarimu ateruye uyu mwana, abantu benshi bamushimira, twahisemo kumuvugisha.

Ku murongo wa telefoni, umunyamakuru wa The Bridge Magazine yavuganye na Dr Gabriel Nizeyimana, Umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda mu Ishami ry’ uburezi wigisha muri Rukara Campus na Nyagatare Campus ibijyanye n’uburezi; yatangiye amubaza impamvu yarateruye umwana mu gihe yagenzuraga abanyeshuri bakoraga ikizamini.

Dr Gabriel Nizeyimana

Narimo kureba uko abanyeshuri bakora ibazwa muri Campus ya Busogo, abanyeshuri bakorera diploma (impamyabumenyi) mu Burezi baba basanzwe bigisha ariko badafite diploma yo kwigisha batarize uburezi. Ubwo barimo bakora ikizamini cy’ibazwa nagiye kubagenzura (surveillance), noneho umunyeshuri w’ umubyeyi yarahetse umwana w’uruhinja ufite nk’amezi 2, atangiye gukora kandi bakoreraga kuri mudasobwa, umwana ararira, arahaguruka atangira gukoresha keyboard/clavier ahagaze, mbona ko bimubangamiye byatuma ashobora gutsindwa nuko musaba ko umwana amwururutsa nkamufata nkareba ko yahora.

Rero nangaga ko umubyeyi aza gutsindwa kubera kwita ku mwana arimo kurira, arimo kumusimbagiza, abyinabyina ntago yari gushobora kwandika kuri computer (mudasobwa) anahagaze byari kumuviramo gutsindwa. Nanze ko umubyeyi ashobora gutsindwa.

Nuko aramwururutsa ariko yabanje kugira impungenge wenda atekereza ko ntashobora kumufata, agezaho arabyemera aramwururutsa nuko umwana ndamufata ndamukikira, umwana ahita ahora, araceceka ntiyongera kurira. Nuko nyina arakora nkuko bisanzwe n’abandi bose, kugeza igihe arangirije ikizamini umwana atari yongera kurira.

Arangije ikizamini yaranshimiye arambwira ngo wakoze cyane, ndamumuha arasohoka aragenda.

Ese ko hari abagabo batanaterura abana banibyariye ngo ntibabishobora ni irihe banga wakoresheje?

Ubusanzwe njyewe nkunda abana, nuko nta mwana muto mfite ubungubu kuko umuto yiga mu wa 2 secondaire ariko njyewe ndabaterura rwose ntakibazo, numva umupapa atananirwa guterura umwana we, none kuki atamuha care (urukundo) kandi aba yaramubyaye nkuko na mama we ayimuha?

Ndetse niyo experience nagize ejo yaranshimishije, nashimishijwe nuko akana kageze hagati kakituma kakaruhuka. Numvise nishimwe rwose.

Umunyamakuru yanavuganye n’umubyeyi w’uyu mwana Mukadisi Jeannette akaba n’umunyeshuri muri Campus i Busogo mu Ishami ry’ Ubukungu, kwihangira umurimo n’ uburezi mu mwaka wa 1.

Umubyeyi Mukadisi Jeanette atuye mu Karere ka Burera Umurenge wa Gitovu, Akagali ka Runoga.

Twarimo gukora ikizamini umwana aba aricuye, arambwiwe mu mugongo ararira, nuko aba aramumfashije ndakomeza ndakora kugeza igihe ndangirije gukora ikizamini. Yarambwiye ati “muzane mbe mugufashije urangize gukora ikizamini numvise ari impuhwe angiriye nabonye afite impuhwe za kibyeyi”.

Ukuntu nabibonye nabonye bitangaje, nanjye byarantunguye kuba umuntu w’umugabo uko aba yambaye ntakindi kintu cyamukoraho ngo kimwanduze bitewe nuko umuntu aba yabinze umwana, ntiyabura akantu kanduza umuntu. Numvise bintagaje pe!

Kubwanjye iyo atamumfasha nari guhita nyisubika kuko narikubanza ngasohoka nkamuhoza nkanamuha ibere. Ariko akimara kumufata araceceka numvise ntuje ndongera nsubira ku murongo nkora nkuko narimo gukora mbere atariyarira.

Umwana iyo arize ibintu byose bihita byivanga ugafata inzira yo kumwitaho ubwo yamaze kumuterura numva ntangiye kugaruka muri mood (mu murongo) yo gukora ikizamini.

Uyu mubyeyi yanavuze ko uyu mwarimu ari urugero rwiza rw’umubyeyi kuko yabonye ko uko umumama yakwita ku mwana n’umupapa yabishatse byakunda.

Abarebye Twitter kuri The Bridge Magazine @MaBridge _2018 bashimiye uyu murezi werekanye ko ari umuntu nyamuntu. Nawe wakirebera ibyo bamuvuzeho kuri  @MaBridge _2018

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 23 =