COVID19 yigishije abaturage kubaha amategeko

Uyu mubyeyi nubwo ari mu murima we yubahirije amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa mu rwego gukumira icyorezo cya corona virus.

Gucibwa amande, kurazwa hanze muri stade, kwigishwa uburere mboneragihugu ku gahato, kwambara agapfukamunwa, gukaraba inkoki buri kanya, guhana intera hagati y’abantu n’ibindi, ayo niyo mategeko y’icyorezo cya Coronavirus yatojwe abaturage, ariko bibafasha no kubaha n’ayandi.

Mu mujyi wa Kigali, hari imodoka igenda iburira abantu kubaha amategeko yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus. Polisi nayo iba igendagenda hose ireba niba abantu bose bambaye udupfukamunwa kandi ko mbere yo kwinjira mu nyubako cyangwa muri gare, abantu bose bakaraba inkoki.

Mu ikubitiro muri Werurwe 2020, abantu ntibumvaga uko ubwirinzi by’iki cyorezo bukorwa nkuko Kaneza Fabien, umwe mu bacuruza impapuro (papaterie) mu Mujyi wa Kigali abyivugira; “Numvaga ko Covid-19 ari ikibazo cy’abanyaburayi bamenyere ubuzima byoroshye. Kwambara agapfukamunwa byambereye ikibazo, ndetse ndanakanga. Ariko Polisi yandaje muri Stade ya Nyamirambo kubera kutubahiriza amasaha yo gutaha, imbeho irankubita, banatwigisha uburere mboneragihugu ku gahato”.

Mugenzi we Kambanda Yves, avuga ko Polisi n’inzego za Leta zikoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya Covid-19, ati “Nanjye bandaje muri stade natinze gutaha. Nari mvuye mu bukwe bwa murumuna wanjye, banca n’ibihumbi icumi.  Icyantangaje ni uko batwicaje hasi buri muntu inyuma y’undi ku ntera ya metero, noneho batangira kutwisha uko birinda icyorezo cya Covid-19. Byatumye ntazongera gutinda mu nzira. Ahubwo nzajya ndara aho ngeze aho kurara muri stade”.

Buri mugoroba usanga abantu bose birukanka kugira ngo bose babe bageze imuhira mbere y’isaha yo gufunga. Bose niko baba bambaye agapfukamunwa, nubwo bose bataba bakambaye neza. Ibi byagize n’ingaruka ku mwifatire rusange y’abaturiye Umujyi wa Kigali.

Munyantore Edmond, umuvunjayi atanga urugero, ati “Kubera ko amategeko mu Rwanda amaze kuba menshi cyane nyuma yaho icyorezo cya Coronavirus kiziye; abantu basigaye bigengesera cyane kuko utaba uzi itegeko rya guhana. Dore ko mu Mujyi wa Kigali, ugomba kuba uzi kwambara igitambaro mbeye y’ingofero y’abamotari, agapfukamunwa, kwitwaza umuti (sanitizer) wo gukaraba, gukaraba intoki ahari ho hose winjiye, kutajya mu kabare, kutajya mu rusengero, n’ibindi…”

Ibi byose Munyantore Edmond asanga bituma abatwara ibinyabiziga bigengesera, bakirinda kamera ziri mu mihanda hose, abakozi bakorana umurava kugira ngo batahe kare. Yongera asobanura ko, urubyiruko rwumiwe kubera Polisi ikaze cyane, narwo rutangira kumva ibintu mu buryo byoroshe, ati “Abakobwa bari bazi ko bazakora ubukwe buhambaye bamenye ko ibihe biha ibindi: basigaye bemera ubukwe by’abantu 20, kandi cyera ntibigeze babikozwa”.

Abasinzi ntibakiboneka kuko batemerewe kunywera hamwe inzoga. Kamanzi Bertin utuye i Nyamirambo, afite  akabari, ati “Byago nku kabure, byago nkugahore: hari abasinzi indaya zari zarabazonze zibiba, ubu basigaye bataha imuhira abana bakababona. Ariko natwe twavanyemo igihombo”.

Coronavirus yazanye ubwitonzi mu nzego zose, haba abatwara amapikipiki, abanyamaguru, abacuruzi, bose bafite imyifatire batojwe n’iki cyorezo. Uyu Mukamurenzi Jeanne akora ubucuruzi by’imyenda mu soko rya Kimironko ati ”Nta mubyigano w’abacuruza n’abaguzi, buri muntu wese ucuruza afite igihe cye cyo gucuruza n’icyo guharira abandi kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ibi bituma turushaho kugira discipline. Ubutaha niba Leta izanye andi mategeko, izasanga twararangije kumenyera kubaha”.

Kuri Tuyishime Oscar, ukora ububaji mu Mujyi wa Muhanga, yagize ati “Birashoboka ko nyuma Coronavirus yazahashwa burundu. Ikizakurikiraho ni uko amabwiriza yo kugira isuku azakomeza, n’abategura ubukwe bagabanye ibyabatwaraga amafaranga, nka dekorasiyo, abavugira inka, imodoka ihenze itwara abageni ndetse buzemo n’abantu bake batumiwe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 3 =