Bugesera: Umusaruro w’imboga uziyongera babikesha ibigega bifata amazi

Daniel Gies umuyobozi w'umushinga wa Hinga Weze na Kadhafi Aimable umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Bugesera bari kumwe na Habimana Yohani wahawe ikigega gifata amazi abasobanurira uko azakibyaza umusaruro

Abahawe ibigega byo gufata amazi na Hinga Weze bo mu murenge wa Nyarugenge na Shara akarere ka Bugesera  bavuga ko ibi bigega bije ari igisubizo kuko bahuraga n’ikibazo cy’amapfa bityo aya mazi akazabafasha mu kuvomerera imboga no kugira isuku.

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu duhura  n’ikibazo cy’ibura ry ‘amazi, ku bufatanye n’umushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi  RAB  ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID  intego yabo akaba ari ukwita ku buhinzi  no kunoza imirire  watanze ibigega  30 bya litiro 1000 bizafasha abagenerwabikorwa bawo  gufata amazi mu gihe cy’imvura bo mu murenge wa Nyarugenge na Shara.

Nyuma yo gutera imboga banazivomereye mu karima k’igikoni kubakiwe umuryango wa Habimana Yohani

Habimana Yohani, ni umwe mu miryango  wahawe ikigega cyo gufata amazi akanubakirwa akarima k’igikoni yemeza adashidikanya ko kizamufasha mu iterambere ry’urugo kuko mu gihe cy’impeshyi azajya avomerera aka karima karimo imboga ndetse  ngo aya mazi azajya  amufasha kugira  isuku  hamwe n’umuryango we.

Banateye imigozi y’ibijumba bya orange bivamo ibisuguti

Aragira ati « hamwe n’umugore wanjye tuzita kuri aka karima k’igikoni tuvomerera izi mboga tubone umusaruro uhagije,  bidufashe kurinda imirire mibi mu bana bacu uko ari batanu. Ndashimira  cyane Hinga Weze n’akarere ka Bugesera kuko si buri wese ubona aya mahirwe. »

Musabyemariya Goretti atuye mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera  ari mu itsinda ry’ icyerekezo  ari  mu miryango 30 yabaye intangarugero mu kwita ku isuku n’imirire, yahawe  ibihembo na Hinga Weze ; uyu mubyeyi  avuga ko Hinga Weze yabigishije gukora uturima tw’igikoni, kugira isuku none bakaba batakirwaza bwaki cyangwa ngo bagire imbaragasa zinatera amavunja.

Hinga Weze yigishije ababyeyi guteka indyo yuzuye yanagaburiwe bamwe mu bana b’abagenerwabikorwa

Kadhafi Aimable umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Bugesera  yasabye abahawe ibigega kubyitaho kuko bije ari igisubizo ku ibura ry’amazi no kurinda ibidukikije kuko bizanabafasha mu gukumira amazi yabasenyeraga mu gihe cy’imvura aturutse ku bisenge by’inzu.

Daniel Gies Umuyobozi  w’ Umushinga Hinga weze avuga ko hamwe n’akarere ka Bugesera intego yabo ari ukugeza ku itarambere abafatanyabikorwa babo. Aragira « ati imvura ni umugisha uturuka Mana, ibi bigega bizabafasha gufata amazi y’imvura muzakoresha mwuhira imboga n’imbuto kandi muzabyiteho. »

Bamwe mubahawe ibihembo kuko babaye intangarugero mu kunoza isuku n’imirire

Uretse ibigega byo gufata amazi, abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bahawe ibikoresho by’isuku n’imifuka yo guhunikamo imyaka iyirinda kumugwa. Hinga Weze izatanga ibigega 300 bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 36.500.000 mu turere 10 ikoreramo.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 × 25 =