Bugesera: Ibiti bivangwa n’imyaka bizafasha abahinzi kubona isaso

Gusasira imyaka, uburyo bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere. (Foto: Umukunzi)

Iyo utembere mu mirima imwe n’imwe iri mu mirenge itandukanye y’akarere ka Bugesera, ubona hari isasiye n’idasasiye. Abahinzi bavuga ko biterwa no kubura isaso. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hagiye guterwa ibiti bivangwa n’imyaka bikazakemura iki kibazo.

Iyo umurima usasiye ubika amazi atunga igihingwa kandi ibyo byatsi iyo biboreyemo bibyara ifumbire. Nyirandikuryayo atuye mu kagali ka Bihari, umurenge wa Ruhuha,  ni umwe mu bafite ibihingwa bimwe bidasasiye, yagize ati « nubwo hari igice kidasasiye nzi akamaro ko gusasira imyaka kuko amazi aguma mu gihingwa kigakura neza, gusa gusasira bidusaba kujya mu bihuru ugakumbakumba ibyatsi, ibintu bigoye  cyane kuko haba nubwo tubibuze ».

Mbarushima Etienne nawe atuye Bihari avuga ko basasira bakoresheje amashara  ibigoligoli n’ibikenyeli by’amasaka, abadasasira ngo ni ukubura imbaraga zo kubisha kuko bigoye kubona isaso.

Angélique Umwali, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko mu gukemura iki kibazo cy’ibura ry’isaso, bafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko ibyo biti nabyo bivamo isaso,  ndetse ngo no ku miringoti hagahingwaho ubwatsi bw’amatungo kuko ibyo byatsi nabyo ari kimwe mu bisasira bya bihingwa. Uyu mwaka aka karere gafite gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka bigera ku bihumbi 100, kuko hari pepinere zahumbitsemo ibi biti. Bikazaterwa ku buso bungana na hegitali 2680,4.

Mu gihe harimo gutegurwa igihembwe cy’ihinga A (umuhindo), abashinzwe ubuhinzi barimo kugenda bakangurira abahinzi gusasira nka kimwe mu bisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 1 =