Bugesera: Bahawe uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba bakongera ubuso bahingaho

Uyu musaza, avana amazi mu Kiyaga cya Cyohoha y'Epfo mu ijelikani, akavomerera umurima we uteyemo puwavuro. ( Foto: Umukunzi)

Akarere ka Bugesera karangwa n’izuba ryinshi hamwe n’ibiyaga, mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere abahinzi bakoresha uburyo bwa gakondo bwo kuvomerera. Uburyo budatanga umusaruro uhagije akaba ariyo mpamvu bavuga ko bahawe uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba umusaruro wakwiyongera. Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka iyi gahunda izagera hose.

Ni ku nkengero y’ikiyaga cya Cyohoha y’Epfo, igice cya Bihali, mu murenge wa Ruhuha ; umusaza, umukeceru n’umugabo w’igikwerere barimo kuhira  inyanya na puwavuro ziteye hafi y’iki kiyaga bakoresheje ijerikani.

Uyu musaza n’umukecuru urabona ko gutwara izo jerikani bibasaba imbaraga nyinshi, umunyamakuru wa The Bridge Magazine aganira na bo bavuga ko ari zo bakoresha kubera ko arozwari (arrosoir) itwara amazi make, akaba ariyo mpamvu bahisemo ijerikani kugira ngo barangize vuba nubwo mu masaha ya saa yine bari bakirimo kuvomerera kandi batangiye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Mbarushimana Etienne utuye mu kagali ka Bihari umurenge wa Ruhuha, akarere ka Bugesera  we yari yarangije kuvomerera  inyanya ze arimo gufasha uyu mukecuru, yagize ati « Biratuvuna, tuvoma mu Cyohoha kandi urabona harimo intambwe 50.Iri shyamba duhinga haruguru yaryo. Kuvana ijerikani 2 mu Cyohoha, ukazirenza metero 50 ukazigeza mu  metero 100, urumva harimo imvune nyinshi cyane bigatuma duhinga gato tuzabasha kuvomerera ».

Mbarushimana yakomeje avuga ko uwabaha nka moteri bakongera ubuso bwo guhingaho. Gusa ngo byaba akarusho bahawe uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba nkuko hari ibyanya bimwe na bimwe bikoresha ubu buryo butanga umusaruro. Aragira ati « natwe twavomerera imirima yacu yose nk’isambu iva iha  ikagera ruguru iriya. Uwabiduha twakagura ubuhinzi bwacu tukiteza imbere tugasagurira n’amasoko.

Nyiransabimana Prisilla atuye mu kagali ka Nyagihunika mu murenge wa Musenyi, aganira n’umunyamakuru we avuga ko kubera ko ubutaka bwabo bwakakaye, nta kazi afite, aribyo byatumye yambuka akajya gupagasa mu murenge wa Mareba kuko ho buhira bakoresheje imirasire y’izuba. Yagize ati « hano Mareba urabona ko bafite imirasire yo kuvomerera turimo gukoresha imipira, natwe Musenyi baduhaye ubu buryo bwo kuvomerera hakoreshejwe imirasire y’izuba, twahinga tukeza kuko dufite imirima hafi y’igishanga cya Cyohoha ».

Ruzagiriza Vital ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha avuga ko bamaze igihe bashishikariza abaturage gukoresha moteri zuhira, kuko Akarere n’Igihugu bashyizemo nkunganire. Aho umuturage asabwa angana na 50% kugira ngo akoreshe moteri na Leta igatanga na 50%.

Angélique Umwali, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, avuga ko kugeza ubu hari ibyanya 8 byatunganyijwe, bikoresha uburyo bwo kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba. Ariko ngo uko ubushobozi buzagenda bubonekera iyi gahunda izagera mu mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’abaterankunga. Ibi bikazafasha abahinzi  guhinga ibihembye by’ihinga byose.

Icyanya cyuhirwa n’imirasire y’izuba mu murenge wa Mareba gifite ubuso bungana na hegitali 10, iyi mirasire yashyizweho n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA). Ni mu gihe hari ibindi byanya byuhirwa ku buso bwa hegitali 30 mu mirenge ya Mayange, Kamabuye na Nyarugenge babifashijwemo n’umushinga Hinga Weze ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 19 =