Abakobwa bakererwa ishuri kubera gukoreshwa imirimo basaza babo bidegembya

Abana b'abakobwa bakoreshwa imirimo myinshi kurusha basaza babo ndetse rimwe na rimwe bigatuma bakerwa kujya kwiga cyangwa bagasiba.

Bamwe mu banyeshuri bo mu murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo bavuga ko ababyeyi babo babategeka gukora imirimo imwe n’imwe mu gitondo, bigatuma bakererwa ishuri, nyamara basaza babo ntibayikora.

Mukamana Agnès [izina ryahinduwe] umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange kuri GS Kijabagwe yo muri uwo murenge avuga ko rimwe na rimwe ajya akererwa ishuri bitewe n’uko ababyeyi be baba bamutegetse gukora imirimo imwe n’imwe irimo gukubura n’iyindi akorera abana bato bafite mbere yo kujya ku ishuri.

Avuga ko abona na bamwe mu bakobwa bagenzi be bajya bakererwa, rimwe bagasiba ishuri bitewe nuko ababyeyi babo babakoresha imirimo imwe n’imwe. Uyu mukobwa avuga ko hari nk’igihe bagenzi be basiba bafashije ababyeyi babo kujyana abana kwa muganga, cyangwa babafasha mu gihe bari mu yindi mirimo, ku badafite abakozi bo mu rugo.

Ibijyanye n’uko gukererwa byemezwa na bamwe mu banyeshuri b’abahungu bo muri uwo murenge. Bavuga ko usanga bashiki babo bakererwa kugera ku ishuri, ugereranyije na basaza babo.

Busingye Kevin wiga mu mwaka wa kabiri muri Groupe Scolaire Kijabagwe na Abuba Sibomana biga ku kigo kimwe bavuga ko hari imirimo abakobwa bakora, ariko abahungu batakora.

Busingye agira ati “Iyo mu rugo hatari amazi, umuhungu arababyuka akajya kuvoma, yarangiza akoga akajya ku ishuri, mu gihe umukobwa akora imirimo itandukanye ishobora gutuma atinda iyo nta mukozi mufite.”

Avuga ko mushiki we iyo abyutse akubura, akanafasha nyina mu bijyanye no kwita ku bana bato nabo baba bagiye ku ishuri, bityo ngo bigatuma atindaho iminota mike, ariko ko ngo we ntakunda gutinda kuko imirimo ye aba yayirangije kare.

Sibomana Abuba, avuga ko umukobwa aba akora” imirimo yamugenewe” bityo igatuma atinda kugera ku ishuri.

Ati “Umuhungu ashobora kujya kuvoma, ariko ntiyakubura cyangwa ngo akorope, ni imirimo y’abakobwa… hari igihe atinda ariyo arimo gukora… hari n’abatekera abana igikoma mu gitondo.”

Ku ruhande rw’ababyeyi hari bamwe bavuga ko bidakwiye ko hari umubyeyi utinza umwana we kujya ku ishuri, ariko ngo hari igihe bibacika ugasanga abakobwa cyane cyane barakererewe.

Uwitwa Nyiraneza Chantal utuye mu kagari ka Rutonde mu murenge wa Shyorongi, ati “ Umuhungu ntiyabikora, ntiyafata imyeyo ngo akubure, ngo afate umwana amwoze, amusige amwambike, ni imirimo y’abakobwa. Hari igihe rero ayikora ugasanga yakererewe ariko ababyeyi siko tuba tubyifuza. Ubundi yakabikoze kare akajya ku ishuri.”

Mukamana Liliane utuye muri uyu murenge avuga ko ababyeyi bakwiye gushishoza, iyo mirimo yose abana bakaba bayifatanya mbere yo kujya ku ishuri, bityo ngo byatuma bayikora vuba ntibakererwe. Hari ariko n’abafite imyumvire yuko hari imirimo yagenewe umukobwa musaza we atakora, bakomoza ku ijyanye no guteka, gukarabya abana, gukubura imbuga n’iyindi.

Ku ruhande rw’impuguke mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire zitangaza ko ibyo bidakwiye. Badacoka Richard ni umwe uri bo, avuga ko nta mirimo iriho igenewe igitsina runaka, ahubwo ko imirimo umukobwa akora n’umuhungu yayikora.

Akomeza avuga ko hakiriho ikibazo cy’imyumvire ishingiye ku muco, nyamara ikwiye kuranduka. Ahereye kuri iyo mirimo yo kumesa, gukoropa n’iyindi ngo usanga abahungu n’abagabo muri rusange badakora mu ngo zabo, nyamara ngo muri za hoteli usanga aribo bagaragara mu ba mbere bajya gusaba akazi nkako, akabasaba guhindura imyumvire.

Asaba ababyeyi guhagurukira icyo kibazo, bakaba bagabanya abana babo iyo mirimo bakayikorera igihe, ku buryo ntawe ukererwa ishuri, kuko iyo idakozwe gutyo bigira ingaruka ku bakobwa.

Atanga urugero rw’uko niba umukobwa agera ku ishuri yakererewe bitewe nuko yabanje gukora iyo mirimo, musaza we ntakererwe kuko ntacyo yakoze, cyangwa yakoze itamufata igihe, ashobora gutsinda neza [umuhungu] agafatwa nk’intwari kandi umukobwa nawe yabishobora mu gihe yahawe amahirwe nkaye.

Ati “Musaza we agera ku ishuri mbere akabona umwanya wo gusubiramo amasomo, ariko mushiki we akunda gukererwa kubera iyo mirimo. Urumva bazakora ikizamini kimwe, musaza we nagitsinda, umukobwa akagira ikibazo, umuhungu bamwite umunyabwenge kandi na we iyo ahabwa ayo mahirwe yari kumurusha. Ababyeyi bakwiye kumenya ububi bwabyo kuko bidindiza iterambere ry’umukobwa.”

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 × 23 =