Itsinda rya Onzebox Sports ryazamutse umusozi wa Jali mu gikorwa kizwi nka “Hiking” ngaruka kwezi.

Hiking ni igikorwa cy’urugendo rurerure umuntu akora agenda n’amaguru. Hiking ikorerwa mu bice byo mu misozi, ibibaya cyangwa amashyamba aho udashobora kumva urusaku rw’abantu n’ibinyabiziga. Hiking ikorwa nko gutembera no kuruhura umubiri ureba ibyiza nyaburanga ariko kandi hagasabwa imbaraga.

Umuntu ashobora gukora uru rugendo ku giti cye cyangwa akaba ari itsinda ry’abantu rikabikora rizamuka umusozi muremure nk’intego biyemeje kugeraho.

Uru rugendo ruzwi ku izina rya Hiking kandi, rumara igihe kitari munsi y’amasaha 6, aho hari nabakora uru rugendo iminsi igera kuri makumyabiri bazamuka imisozi cyangwa bagenda mu bibaya.

Itsinda rizwi nka Onzebox Sports rikorera siporo muri 7 Sports Club, ryakoze uru rugendo rwa Hiking rizamuka umusozi wa Jali. iri tsinda rigizwe n’abantu barenga magana atatu aho bahuriye ku ntego yo gukorera siporo hamwe no gukora ibikorwa byo gufasha abarwayi n’abatishoboye.

Nkuko Coach, Phokas ari nawe mutoza mukuru w’iri tsinda rya Onzebox Sports yabitangarije ikinyamakuru cya The Bridge Magazine, yavuze ko intego yabo ari ugukora siporo no kugira urukundo kandi ibi bigakorwa ari nako bafasha abatishoboye hamwe n’abarwayi. Coach yongeyeho ko iki gikorwa cya Hiking bagikorera hamwe buri kwezi aho bazamuka iisozi igiye itandukanye cyangwa bakagenda ibibaya n’amaguru.

Coach yasoje ikiganiro twagiranye aha ikaze buri wese ukunda siporo kuza muri Onzebox Sports.

 

Umusozi wa Jali ni umwe mu misozi miremire iri mu mujyi wa Kigali. Ufite ubutumburuke bwa metero 2071. Iyo ugana ku gasongero kawo hari ubwo unyerera, uhirima cg ukagwa ndetse bigusaba gukoresha imbaraga. uretse kuba ukunda gukorerwamo indendo cyane cyane kuba kirisitu bihaye Imana, abantu benshi bakunda no kuza kuhakorera indendo nkizi zizwi nka Hiking.

Twakubwira ko uretse kuba iri tsinda rya onzebox Sports rikora siporo rusanjye, bakora n’ibijyanye no kwamamaza ubucuruzi butandukanye, kuranga no guhuza abagura n’abagurisha ibintu bitandukanye aho bikorwa binyuze ku rubuga rwabo rwa ONZEBOX.COM

Mu mashusho, ihere ijosho itsinda rya Onzebox Sports ririmo gukora siporo mu masaha ya nimugoroba 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 19 =