Trophy Furnitures – Sosiyete y’Urubyiruko izanye itandukaniro ku bifuza ibikoresho byo munzu.

Imyaka ibaye myinshi abantu bihebeye kurimbisha inzu zabo bakoresheje ibikoresho bikorwa mu mbaho. Bamwe bavuga ko ibi babiterwa n’uko ibi bikoresho bikozwe mu rubaho biramba kandi bituma aho biri hagaragara neza. Ariko kandi hari n’abadatinya kuvuga ko bihenze bityo byigondera umugabo bigasiba undi.

Iki akaba ari nacyo kibazo sosiyete y’urubyiruko ya Trophy Furnitures ije gucyemura kuko izobereye mu gukora ibi bikoresho, kandi bakabikora ku giciro gito utapfa gusanga ahandi. Intego yabo ikaba ariyo gufasha abantu kubona ibi bikoresho badataye igihe bazenguruka umujyi wa Kigali bashakisha aho babibona, rimwe na rimwe byanaboneka bakabibona bibahenze.

Bwana UWIMANA Iblahim, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Trophy Furnitures

Nkuko ushimwe kwamamaza ibikorwa by’iyi sosiyete, Bwana UWIMANA Iblahim yabitangarije ikinyamakuru The Bridge Magazine, yavuze ko intego yabo ariyo kwereka abantu ko ibikoresho bikozwe mu mbaho bitagenewe abakire gusa bityo bakaba bakorera buri wese ubagana bakamufasha kubona icyo yifuza bitewe na budget afite, ahamya ko guhera ku mafaranga ibihumbi 50,000 RWF umuntu ashobora gutahana igikoresho gikozwe mu rubaho kandi cyamugirira akamaro ndetse akaba ashobora kukimarana imyaka irenga itanu.

Iblahim yagize ati:”Hashize umwaka duhuje imbaraga twese hamwe, dutangira ibikorwa byacu byo gutunganya mu nzu dukoresheje ibikoresho bitandukanye harimo imbaho, MDF n’ibindi. Dukorera abantu intebe zigezweho, Ibitanda, Salle à manger, ibikoresho bishyirwa mu byumba by’abana, Garde-robe, TV Stand, Intebe zo muri Jardin, Intebe zagenewe ahahurira abantu benshi, Intebe zo mu tubari, Utubati, Ibikoresho byo gushyiraho inkweto n’imitako, Utuzu tw’amatungo yo mu rugo n’inyamaswa ntoya ibizwi nka Pet shelters wood, Gufunga/gutegura Igikoni, n’ibindi byinhsi bitandukanye.”

Uyu muyobozi yavuze ko uretse ibirebana n’ibi bikoresho byo mu nzu, umuguzi ashobora kuza afite igishushanyo /design y’ibyo yifuza gukoresha, cyangwa nabo bakamufasha kwiga neza ibikoresho akeneye bitewe n’ahantu yifuza kubishyira. Trophy Furnitures ifite na serivisi yo gusana/ gukosora ibikoresho umuntu aba asanganywe bakabihindura bishya, cyangwa bakaba babigurana bakaguha ibishya bityo ukishyura amafaranga aba yumvikanyweho.

Twakubwira ko Trophy Furnitures igizwe n’abasore n’inkumi bazobere mu bijyanye n’ububaji, aho bakorera aka kazi umunsi  ku wundi ni ahazwi nko  mu Nyakabanda, umuhanda KN 208 St, Kigali, Nyamirambo.

Niba wifuza gusana ibikoresho byawe byo mu nzu, wabahamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp kuri telephone numero (+250)733 333 7678, bakaza kugufashiriza mu rugo iwawe. Ushobora no gusura urubuga rwabo arirwo https://trophy.rw ukigurira bimwe mu bikoresho byamaze gukorwa cyangwa ugatanga komande bakagukorera bitewe n’icyo wifuza.

Mu mafoto atandukanye, ihere ijisho bimwe mu bikorwa na Trophy Furnitures 

   

 

 

Umwanditsi: Tumukunde Dodos

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =