Uburyo wonsa umwana ntagwingire
Mu konsa umwana harimo ibyiciro bibiri; icyambere kigizwe n’amazi, amara umwana inyota n’icyakabiri kigizwe n’intungamuburi arizo zituma umwana yiyongera ibiro. Aya mashereka yose akaba ari ingenzi ku mwana kuko amurinda kugwingira.
Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP), ivuga ko konsa neza mu Rwanda bihagaze ku kigero cya 87%. Naho gushyira umwana ku ibere ku isaha ya mbere akimara kuvuka bikaba biri ku kigero cya 80%, ni mu gihe abagore bonsa ku Isi bangana na 38%. Taliki ya 1 Kanama buri mwaka u Rwanda n’Isi yose bakaba batangira icyumweru cyahariwe konsa.
Umuganga ushinzwe imirire ku bitaro bya Shyira, Ineza Espérence aganiriza ababyeyi ba Rurembo, akarere ka Nyabihu yababwiye uko umubyeyi akwiye konsa umwana we ntagire ikibazo cyo kugwingira.
Icyo wakora kugira ngo wonse umwana ahage
Icyambere ni ukonsa umwana ibere rimwe utamuhindagura, yamara kurihumuza byibura mu minota 10 ukabona kumuha irindi. Kuko konsa umwana ugomba gufata umwanya uhagije ntakindi urangariye. Umwana agomba konka akivuka kuko umuhondo ufite akamaro gakomeye kandi ukaba uza igihe gito.
Mu gihe umwana yonka, umubyeyi agomba kureba umwana, amwitayeho kuko akenshi umwana iyo yonka aba areba umubyeyi we mu maso.
Umwana agomba guhindurirwa ibere ari uko irindi rihumuje
Umubyeyi ahindura ibere aruko irya mbere rihumuje kubera ko mu mashereka harimo ibyiciro bibiri. Amashereka ya mbere iyo wonsa umwana habanza ay’amazi, uko ukomeza konsa umwana hakagenda haza amashereka afashe harimo intungamubiri nyinshi n’amavuta menshi. Iyo wonsa bwa mbere uba ugira ngo umwana yonke ashire inyota, uko ukomeza konsa umwana ya mashereka ya kabiri niyo abasha guhaza umwana akaba ari nayo atuma umwana yiyongera mu biro.
Kuko, iyo wonsa umwana iminota itanu umukuraho, umwana aba yiyonkera amazi gusa, uwo mwana ntabwo azigera akura neza. Ikindi nuko umwana agomba konka igihe cyose abishakiye yaba ku manywa na nijoro.
Ikibubwira ko umwana akeneye konka
Ibimenyetso umwana agaragaza ko akeneye konka; niyo ashyira intoki mu kanywa, akonka ibipfunsi, akarira, agashyira imyenda mu kanwa cyangwa waba umuteruye ugasanga umutwe we nturi hamwe, nta mahoro afite.
Kurira n’ikimenyetso cya nyuma kigaragaza ko umwana akeneye konka, gusa ntibikwiye ko umubyeyi ategereza ko umwana abanza akarira kugira ngo abone kumwonsa.
Igihe umwana afatira imfashabere
Kuva umwana akivuka kugeza ku mezi 6, umwana agomba konswa ntakintu na kimwe avangiye uretse imiti muganga yamwandikiye. Nubwo amashereka ari ikiribwa cy’ingenzi kugeza umwana agize nibura imyaka ibiri. Iyo umwana yujuje amezi atandatu ahabwa imfashabere. Kuko amashereka atamuhaza, ahubwo akuramo ½ cy’ibimutunga ikindi kikava mu mfashabere. Iyo mfashabere ikaba igomba kuba igizwe n’indyo yuzuye ikubiyemo: ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirwanda indwara.
Ibitera imbaraga harimo: Ibijumba, imyumbati, ibitoki, ibirayi n’ibindi.
Ibirinda indwara ni: imboga z’amoko yose n’imbuto.
Ibyubaka umubiri harimo: ibishyimbo, amashaza, soya n’ibikomoka ku matungo aribyo indagara, amata, amagi, inyama, amafi n’ibindi.
Muri ikiganiro kandi Ineza Espérance yabwiye ababyeyi ko Umwana agomba guhindurirwa indyo kuri buri bwoko, umwana kandi agomba guhabwa ibiryo binobye kuko nta menyo aba afite kandi akaba arinzwe kurobanura ibiryo. Ibi bikazarinda umwana kugwingira no kugira imirire mibi. Kandi umwana akaba agomba guhabwa ifunguro inshuro 4 ku munsi.
Yanababwiye ko mwana ufite amezi 6 kugeza ku 9 ntabone ibiribwa bikomoka ku matungo, adakura neza kuko amagufa ye adakomera, ngo arambuke kandi ubwonko bwe ntibukura neza, akaba ariyo mpamvu umwana agomba kubona ibiribwa bikomoka ku matungo.
Ingengo y’imari ya 2017-2018 kugeza muri 2021-2022 igenerwa ibikorwa byo guhangana n’ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi ku bana bari munsi y’imyaka itanu yikubye inshuro zisaga 5 aho yavuye kuri miliyari 8.4 ikagera kuri miliyari 50. U Rwanda rukaba rwarihaye intego y’uko mu mwaka wa 2024 abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cy’igwingira bazaba batarenga 19%. Naho ijanisha ku rwego rw’igihugu abana bafite ikibazo cy’igwingira bakaba bari ku gipimo cya 33%.