Nyarugenge: Ababyeyi bafite impungenge ku rukingo rwa covid-19 rugenewe abana

Bamwe mu babyeyi babarizwa mu karere ka Nyarugenge barasaba kumarwa impungenge ku bihuha by’urukingo rwa covid-19 rugiye guhabwa abana.

Ubwo umunyamakuru wa The Bridge Magazine yageraga mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali yaganiriye na bamwe mu babyeyi bafite abana bari mu kiciro kigiye guhabwa urukingo rwa covid-19 mu ntangiriro z’uku kwezi kwa cumi, maze bamutangariza uko bumva iby’uru rukingo.

Ingabire Christine, ni umwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge, uyu mubyeyi atuye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Nyamirambo akagari ka Rugarama umudugudu wa Riba. Abajiwe uburyo yakiriye uru rukingo rugiye guhabwa abana babo yagize ati “njyewe ni uko nize ngerageza kumva gahunda za Leta nkanazikurikiza,ubwo ibyazaba ku bandi  nanjye uwanjye ni umukobwa afite imyaka irindwi, ubwo nawe byazamubaho ni ukwikaruma, ariko nk’ababyeyi bamwe na bamwe duturanye rwose uba wumva binashobotse batabageraho kuko baba bumva bizabagiraho ingaruka nyinshi mbi, usanga abenshi bavuga ngo yewe abana bacu ntibazabyara pee”.

Uyu mubyeyi abajijwe icyo yifuza yumva cyabafasha, yavuze ko asaba abo bireba mu nshingano zabo kujya bareka gutanga amatangazo nk’uko bikorwa. Yagize ati “Babyuka bavuga ngo itangazo itangazoo…”. Yakomeje avuga ko ibyo atari byiza ku baturage, ahubwo bakabanje kubyigisha abaturage bakabyumva, ku buryo ibihuha biba bivugwa impande n’impande bidahabwa agaciro, ahubwo abaturage bagahabwa inyigisho zibafasha kumva ibigiye kubakorerwa n’umumaro wabyo.

Nsengimana Charles ni umwe mu bayobozi b’amashuri, akaba ayobora G. S Kimisagara riherereye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, avuga ko biteguye abana bashya n’abasanzwe biga kandi neza. Yagize ati “Ababyeyi ntibagomba guhangayikishwa n’uru rukingo, ahubwo bakagombye kwishimira aya mahirwe, kuko abana barufashe mbere ntacyo rwabatwaye ahubwo rwabafashije kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri wabo. Twibuke ko iki cyorezo mu bo cyahitanye n’abana barimo, ntabwo Leta rero yarebera kandi ibona rwaragiriye akamaro abarufashe”. Yakomeje avuga ko asaba ababyeyi kuzagira uruhare mu ikingirwa ry’abana babo kuko ari amahirwe, bakuzuza amafishi y’abana babo, cyane ko mbere y’itangira hari inama ubuyobozi bw’ikigo buzagirana n’ababyeyi kandi bazongera kubiganirizwaho, bakanabashishikariza kwirinda ibihuha.

Yasoje asaba ko inzego zose zegereye abaturage abafatanyabikorwa ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, bakegera abaturage cyane bagakora ubukangurambaga bakabasobanurira akamaro k’izi nkingo ku bana ndetse no ku bantu muri rusange, mu rugamba rwo guhangana na covid -19 kuko ziba zarakorewe isuzumwa. Yagize ati “Ababyeyi nibashire Impumu”.

Mu biganiro yagiranye n’abanyamakuru binyuze mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru ARG ku nkunga ya UNICEF, Julien Mahoro Niyingabira, umuyobozi w’ishami ry’itumanaho muri Minisiteri y’Ubuzima, yavuze ko abana babarirwa hagati y’imyaka 5-11 nabo bagiye barwara covid-19 kuko handuye abagera kuri 3,3%. Yakomeje avuga ko kandi urebye abana bakuru bari mu myaka hejuru ya 12 baherutse gukingirwa byatanze ibisubizo byiza, kuko n’abarwaye batigeze baremba nk’uko mbere byagendaga.

Uruhare rw’ababyeyi mu ikingira ry’abana babo.

Uyu muyobozi w’ishami ry’itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima yasabye ababyeyi ko bagomba kugira uruhare mu ikingirwa ry’abana babo. Yagize ati “ababyeyi turabasaba kumva akamaro k’uru rukingo bakirinda ibihuha bituruka impande, uru rukingo rugamije kongerera abana ubudahangarwa bw’umubiri wabo kuko byagaragaye ko nabo barwara covid-19, ubundi umutekano ukaboneka ku mpande zombi umubyeyi n’umwana”.

Amara impungenge ababyeyi ko nta kibazo uru rukingo ruzatwara abana na bakuru babo barukingiwe nta kibi cyabaye ko ahubwo byatanze umusaruro, ubu nta ndembe cyangwa abagipfa nk’uko mbere byari bimeze. Aba babyeyi kandi bakaba bagiye kwigishwa akamaro k’izi nkingo babifashijwemo n’inzego z’ibanze, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abanyamakuru nyuma y’uko nabo babihuguriwe.

Ibi bikaba binagarukwaho n’ubuyobozi bwa UNICEF aho buvuga ko iyi gahunda ababyeyi bagomba kuyigira iyabo babifashijwemo n’abarimu ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo bigaho, kugirango iyi ntego izagerweho 100% maze bubake ubudahangarwa bw’abana babo.

Igikorwa cyo gukingira abana kizabera mu bigo by’amashuri guhera tariki 03/10/2022, hateganyijwe kuzakingirwa abana 48,800 ku masite 3,880. Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima kugeza tariki ya 18/09/2022, igaragaza ko abamaze gufata urukingo rwa mbere bangana 9,174,616 naho abafashe doze ya kabiri bangana na 8945728, mu gihe abafashe urushimangira bangana na 5,562,376 naho urwa kabiri bakabarirwa mu bihumbi 316,615.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 25 =