Kigali: Abatabona barasaba koroherezwa gukoresha inkoni yera ku mihanda 

Dr. Kanimba Donathile Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RUB arasaba abakoresha umuhanda kubaha inkoni y'umweru ikoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutabona.

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bagize Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) barasaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’uturere tuwugize, polisi ishami ryo mu muhanda n’abatwara ibinyabiziga muri rusange kubaha inkoni yera no kuborohereza kuyikoresha mu mihanda.

Ibi babitangarije mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’inkoni year (White Cane) kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022 aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Inkoni yera icyubahiro n’agaciro ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona.”

Gato Marcelline ufite ubumuga bwo kutabona arasaba umuryango nyarwanda korohereza abatabona gukoresha inkoni yera mu kubafasha guhangana n’imbogamizi bahura nazo mu muhanda aho kubavugiriza induru.

Yagize ati “Hari igihe ntambuka mfite inkoni yera abantu bagahurura cyangwa bakamvugiriza induru babona hari ikintu ngiye kugonga imbere yanjye aho kugirango bavuge bati buretse gatoya bakogeza nk’abogeza umupira. Ndabasaba kutworohereza gukoresha inkoni yera mu muhanda aho kugirango badukange kuko byatuviramo gukora impanuka.”

Gato Marcelline asaba umuryango nyarwanda koroherezwa abafite inkoni yera gutambuka mu mihanda.

Mugisha Jacques ufite ubumuga bwo kutabona ukoresha inkoni yera nawe arasaba ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali kuborohereza mu byerekeranye n’uburyo ibikorwa remezo byubakwa ngo kuko hamwe na hamwe usanga hari imiyoboro y’amazi (rigore) hadapfundikiye hataborohereza gukoresha inkoni yera bikabaviramo ingaruka zo kuba bagwamo bakavunika.

Yagize ati “Muri uyu mujyi wa Kigali ahantu henshi hari imiyoboro cyangwa imiferege itwara amazi hadapfundikiye bikatugiraho ingaruka zo kuba twayigwamo tukavunika biturutse ku miterere y’umuhanda uko yubatswe itarigeze idutekerezaho ngo za mbogamizi bazigabanye. Niyo mpamvu dusaba rero abashinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali n’uturere tuwugize ko mu kubaka ibikorwa remezo icyo bakagombye kubanza kugitekerezaho.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Kanimba Donathile asaba polisi ishami ryo mu muhanda, abatwara ibinyabiziga n’abandi bagenzi bose bagenda ku muhanda kubafasha kumenyekanisha inkoni yera kuko usanga bayigonga abandi bakayikubita umugeri bikabaviramo kuyibura no kutabasha kuyikoresha.

Yagize ati “Turifuza ko abatwara ibinyabiziga n’abandi bagenzi bakoresha umuhanda bamenya inkoni yera ni polisi yadufasha kugirango icyo kibazo kimenyekane niba babonye umushoferi umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yamweretse inkoni yera aho kugirango akomeze cyangwa yihute ashaka kumucaho yihuse batanguranwe, umupolisi yamuhagarika kandi ibyo ngibyo bigiye bikorwa abantu bayubaha.”

Inkoni yera iragongwa ikanaterwa imigeri mu muhanda

Mu buhamya bwe Dr Kanimba Donatille akomeza avuga uburyo bagorwa no gukoresha inkoni yera aho ikandagirwa n’abatwara ibinyabiziga abandi bakayitera imigeri bikabaviramo kuyibura no kutongera kuyikoresha.

Yagize ati “Ingero zirahari nyinshi inkoni yera uba uyitwaye uyishyize imbere yawe ugiye kwambuka ugasanga umuntu ayinyujijeho ipine y’imodoka akayipinda cyangwa akayivuna ugasanga utagishoboye kuyikoresha ibyo ngibyo nanjye byambayeho kandi hari abandi benshi bibaho. Hari no Kuba ugenda mu nzira umuntu akaza akayikubita umugeri ikagwa hirya kure ukayibura kandi yakomeje arigendera. Ibyo ni ibibazo biba ku bantu benshi bafite ubumuga bwo kutabona.”

Bamwe mu bayobozi ba RUB barasobanura akamaro k’inkoni yera ku batabona.

Inkoni yera yemejwe na Loni mu 1964 nk’ikimenyetso cy’abafite ubumuga bwo kutabona. Kuri uyu wa gatatu hakaba hateganyije urugendo hifashishjwe inkoni yera ruzaturuka I Remera rukagera mu mujyi ahazwi nka downtown mu rwego rwo kumenyekanisha akamaro k’inkoni yera hagamijwe impinduka zorohereza abatabona kuyikoresha mu imihanda. Mu Rwanda abafite ubumuga bwo kutabona bagera ku bihumbi 57, muri bo abamaze guhabwa inkoni yera na RUB bagera ku bihumbi bibiri.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 18 =