Itorero Bethesda Holy Church Nyamata ryasezeranyije imiryango yabanaga idasezeranye imbere y’Imana

Pasteur Ndahayo Eugene, umushumba w’itorero rya Bethesda Holy Church Paroisse ya Nyamata asezeranya abageni.

Imiryango cumi n’ibiri yasezeranye imbere y’Imana mu itorero Bethesda Holy church Paroisse Nyamata, kuko bifasha mu kurinda amakimbirane mu muryango ndetse bikanongera icyizere n’urukundo.

Iki gikorwa cyabaye nyuma yuko imwe muri iyi miryango yabanaga no muburyo butemewe n’amategeko yarivuye no gusezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Nyamata Akarere ka Bugesera.

Pasteur Ndahayo Eugene, umushumba w’itorero rya Bethesda Holy Church Paroisse ya Nyamata avuga ko gusezerana mu itorero bifasha kurinda amakimbirane. Ati, “ikintu cyose gishobora kuzana umutekano mwiza natwe turagishyigikira. Kandi uko kwiyumvamo ko basengewe, bagiranye amasezerano imbere y’Imana niyo bagiye guhemukirana, uretse no guhemukirana ubwabo baba bahemukiye n’Imana, bigatuma birinda”.

Pasteur Ndahayo Eugene, umushumba w’itorero rya Bethesda Holy Church Paroisse ya Nyamata.

Pasteur Ndahayo yakomeje avuga ko ubukwe butakagombye gutwara amafanga y’umurengera. Ati, “ubukwe bwose ntibukeneye za miliyoni nyinshi kugira ngo bubeho noneho nyuma yaho ukagira ubukene kandi nyamara bimwe mubyo yapfushe ubusa byari bikwiye kugufasha muri ubwo buzima, twakoreshe ibihumbi 700 kuri couple cumi n’ebyiri kdi nta bukwe bw’umuntu umwe butwara ibihumbi 700. Ibyinshi batanga bisigara aho babitanze, amatente asigara hariya, imyenda ba nyirayo barayijyana ibiryo ababiriye baba babiriye umugore n’umugabo bagataha, nibyiza ko utahana umugore wawe, utahana umugabo, wawe mudatahanye ibibazo ahubwo bikabafasha gushobora ubuzima bw’ejo”.

Abasazeranye imbere y’Imana bari basanzwe babana.

Gusezerana mu Itorero birinda igihango wagiranye nuwo mwashakanye ndetse n’Imana

Niyodusaba Fortune na Tuyishimire Gerard ni umwe mu miryango yasezeranye yari imaze imyaka itatu itarasezerana bitewe n’amikoro make. Aba bombi bemeza ko gusezerana mu itorero byongera icyizere, urukundo n’ubudahemuka ndetse bikaba ishema ku muryango. Fortune ati, “Bizampesha agaciro kdi mpamye Kristu”. Mu gihe Gerard yagize ati, “mu buzima bwa buri munsi tugiye kubana nta kizinga kituriho kandi byongera n’icyizere kandi kuri buri ruhande umuntu anyurwa nundi; ibibi wakora, waba utatira igihango wagiranye n’Imana”.

Ubuyobozi bwashimiye itorero Bethesda umusanzu waryo mu kubaka umuryango mwiza

Muri iyi miryango cumi n’ibiri yasezeranye mu itorero Bethesda Holy Church; itandatu muriyo yabanaga itanasezeranye no mu mategeko.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Mushenyi Innocent wasezeranyije abari basanzwe babana batarasezeranye.

Mushenyi Innocent ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata avuga ko bari mu cyumweru cyahariwe irangamimerere kinibanda mu gusezeranya ababanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko biganya ibibazo mu miryango cyane ibishingiye ku mitungo ndetse ngo hari byinshi baba badafiteho ubumenyi.

Ati, “iyo basezeranye mu mategeko buri wese aba zi inshingano ze, azi uko umutungo batunze bashobora kuwukoresha kuko iyo batasezeranye buri wese abikora uko abyumva aribyo mvano n’ibibazo mu muryango”.

Ikindi uyu muyobozi yagarutseho ni ubufatanye mu kubaka umuryango utekanye hagati y’amadini n’amatorero ndetse n’ubuyobozi kubera ko bose buzuzanya kuko uwo bahuriraho ari umuturage.

Ubuyobozi buranakangurira abasigaye batarasezerana ko baza bagafashwa kuko nta kiguzi kiri mu gusezerano mu mategeko ahubwo ari ubushake no kugira umuryango uzira amakimbirane.

Amwe mafoto yaranze umuhango wo gusezerana mu Itorero Bethesda Holy Church i Nyamata no mu Murenge wa Nyamata

Maman Pastor Umuhoza Angélique wagize uruhare mu gutegura igikorwa cyo gusezeranya aba bageni.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 8 =