NCPD: Ibarura ku bafite ubumuga rizabafasha mu gukorerwa ubuvugizi

Bamwe mubari bitabiriye inama itegura ibarura ry'abantu bafite ubumuga rizatangira Ukwakira 2022. @NCPD

Iri barura rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihugu hose, urugo ku rundi ; rikazafasha mu gukorera ubuvugizi abafite ubumuga butandakunye ku bibazo bitandukanye bafite.

Ni ibarura zitangira mu kwa Cumi 2022 ; rizatwara y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyali imwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba avuga ko uburyo buzakoreshwa bwo kujya mu rugo ku rundi buzatuma ntawe ucikanwa atabaruwe kuko ubwo ibarura ryakorwaga hari abatarabaruwe bitewe nuko byakorerwaga ku bigo nderabuzima bamwe ntibabashe kuhagera.

Yanatangaje ko iri barura rizafasha kumenya imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo zigakorerwa ubuvugizi kugira ngo nabo bajye bisanga mu bandi nta nkomyi.

Ndayisaba akomeza avuga ko ibikoresho bizifashishwa byamaze kugurwa ndetse hazanahugurwa abazarikora ; imirenge yose hamwe n’uturere natwo tukazahabwa ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kwinjiza umuntu wese wagira ikibazo cy’ubumuga nyuma y’iri barura.

François Xavier Karangwa ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango y’abantu bafite ubumuga, yemeza ko amakuru azava mu ibarura azabafasha kumenya aho bagomba gushyira imbaraga.

Julianna Lindsey, ahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, avuga ko iri barura rizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizafasha mu kubika amakuru by’umwihariko ay’abana bafite ubumuga akazajya abafasha mu gutanga ubufasha.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabaye mu mwaka wi 2012 ryagaraje ko abantu bafite ubumuga ari ibihumbi 446.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 10 =