Nta virus ya ebola iri mu Rwanda ariko hagiye gutangwa urukingo rwayo

Diane Gashumba Minisitiri w'Ubuzima asobanurira abanyamakuru impamvu hagiye gutangwa urukingo rwa ebola

Nubwo kugeza ubu, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko nta ndwara ya ebola yari yagera mu Rwanda, iyi Minisiteri  igiye gutanga urukingo ku bafite ibyago byinshi byo kwandura virus ya ebola mu turere dukora ku mipaka y’ibihugu byagaragayemo  iyo virus nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (DRC).

Diane Gashumba Minisiriti w’Ubuzima  yavuze ko inkingo  zizatangwa zigera ku 3000 babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbwe ryita ku Buzima, zikaba zaratanzwe na Mierck pharmacetical company arinayo yatanze urukingo rwa cancer y’inkondo y’umura rwahawe abana b’abakobwa. Izi nkingo  zizahabwa  abafite aho bahuriye n’urwego rw’ubuvuzi  bashobora kuzaba hafi  umurwayi wa ebola  igihe haba ibyago byo kugira umurwayi wa ebola. Minisitiri yasobanuye ko iki cyorezo kiri mu gihugu cy’abaturanyi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kandi akaba ari indwara yandura cyane kandi yica vuba, ikaba imaze kwandura abantu bagera ku 1087 muri iki gihugu. Abagera kuri  60% bakaba barahitanywe niyo ndwara  mu gihe abagera kuri 370 bavuwe bagakira.

Nta ngaruka kuwahawe urukingo rwa ebola

Minisitiri yakomeje avuga ko abantu barenga 100.000 bamaze guhabwa uru rukingo mu bindi bihugu, haba mu burengerazuba bw’ Afurika aho  icyorezo cya ebola kigeze kuboneka mu myaka 6 ishize ndetse no mu bihugu by’abaturanyi mu mwaka ushize abahawe uru rukingo ngo nta kibazo bagize gusa ubushakashatsi buracyakomeje kurirwo. Ibibazo rushobora gutera ngo n’ibisanzwe nkibiterwa n’urukingo rw’iseru, urw’imbasa nko gucika intege no kugira umuriro uringaniye.

Ubwo mu gihugu cya Guinée –Conakry abantu  barenga 4000 bapfuye bishwe na ebola niho hatanzwe uruhushya  rwo gutanga urukingo kandi byagize akamaro.

Umuntu umwe urwaye ebola ashobora kwanduza abantu hagati yi 30.000 na 50.000 icyarimwe  bamukikije. Iki cyorezo cya virus ya ebola cyabonetse mu 1976.

Uko yandura nuko yakirindwa

Minisitiri yasobanuye ko kuyandura ari ugukora mu matembabuzi y’umuntu ufite ebola ngo udakoze muri ayo matembabuzi ntiwayandurira mu mwuka cyangwa  gusangira.

Mu gushyingura umuntu wishwe n’indwara ya ebola nabyo biranduza, ariko ngo hari amakipe yahuguwe mu gushyingura igihe bibaye ngombwa.

Inkende cyane cyane  ngo nizo zigira uruhare runini mu gukwirakwiza iyi ndwara ku bazirya, uducurama, inyama zivuye ku nyamaswa zipfushije, ngo kuba dufite umuco wo kutarya ubwoko bwizi nyama dufite amahirwe menshi yo kutarwara iyi ndwara.

Isuku, gukaraba cyane cyane intoki ni uburyo bwo kuyirinda. Ikindi hagatangwa amakuru ku gihe kuwagaragaje ibimenyetso byayo.

Dr Jean Baptiste Mazarati ukuriye serivisi z’Ubuzima mu Kigo cy’Ubuzima RBC akaba anakuriye imirimo irebana n’urukingo rwa ebola

Uturere tuzatangwamo urukingo

Dr Jean Baptiste Mazarati ukuriye serivisi z’ubuzima mu Kigo cy’Ubuzima RBC akaba anakuriye imirimo irebana n’urukingo rwa ebola yatangaje ko  bazatanga urukingo mu burengerazuba bwose, amajyaruguru yose ndetse na tumwe mu turere tw’iburasirazuba. Ni ukuvuga Rubavu, Rusizi, Musanze, Nyabihu, Burera, Gicumbi, Nyagatare, Nyamasheke, Rutsiro, Karongi, Gicumbi, Nyanza, Bugesera, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro. Uturere tutegereye umupaka ni uturimo inkambi z’impunzi (transit camps).

Ahari urujya n’uruza rw’abantu benshi ni ku mupaka w’ u Rwanda na DRC ahitwa la corniche na petite barrière abantu  bagera ku 40.000 bahanyura buri munsi baza  mu Rwanda cyangwa bajya muri RDC .

Dr Mazarati yavuze ko bazengurutse ibigo nderabuzima n’ibitaro by’uturere basobanura iby’urukingo rwa ebola abantu bifuje ko baruhabwa barenga 8000 mu gihe hari inkingo 3000 gusa.

Uwakingiwe asubira iwe nyuma y’iminota 30 agasurwa n’abaganga mu gihe cy’iminsi 3 ni ukuvuga ku munsi wa 3, uwa14 nuwa 21. Iyo umuntu yagejeje ku munsi wa 21 aba yaragize ubudahangarwa buhagije.

Iki gikorwa cyo gukingira kizatangira ku italiki ya 15 Mata 2019 kimare hagati y ‘amezi 3 na 5 ku buntu.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 3 =