Kwikebesha bigabanya ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Mpunga Tharcisse, Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro akaba anashinzwe Ubuzima mu karere ka Burera

Umurenge wa Bugwe wo mu karere ka Burera ukora ku mupaka w’igihugu cya Uganda bigatuma bamwe mu baturage bajya gushakirayo serivisi z’ubuvuzi cyane cyane ubwo kwikebesha nub’ubuvuzi bw’amenyo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Butaro. Ibi bitaro bifatanije na Minisiteri y’Ubuzima bikaba birimo gukora icyi gikorwa cyo gukeba mu rwego rwo kurinda abajya kubikorera mu gihugu cya Uganda.

Mpunga Tharcisse, Umuyobozi w’ibitaro bya Butaro akaba anashinzwe ubuzima mu karere ka Burera  avuga  ko bafatanije na Minisiteri y’Ubuzima barimo gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo bigabanye abantu bajya gushakira izi serivisi mu gihugu cya Uganda  ndetse bibarinde no guhohoterwa.

Uyu muyobozi yavuze ko bafite ibigonderabuzima 19 buri kigo nderabuzima kikaba gifite abakozi 3 bahuguriwe gukeba (gusiramura),  buri cyumweru bakaba basiramura.

Ku munsi w’umuganda  usoza ukwezi kwa Werurwe 2019 hasiramuwe abagera ku 130. Mu karere kose ka Burera hari abantu bagera ku 150.000 badasiramuye. Naho imibare yo mu kwezi  gushize abisiramuje bagera ku 35.000.

Uyu muyobozi asobanura ko gusiramura babikora mu rwego rw’isuku no mu rwego rwo kugabanya icyorezo cya SIDA. Aho avuga ko hari ubushakashatsi bwakozwe bwavuze abagabo basiramuye bafite ibyago bicye byo kwandura virus itera SIDA mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina. Akaboneraho gukangurira ababyeyi gusiramuza abana babo, urubyiruko n’abagabo nabo ntibatangwe n’iki gikorwa.

Ikindi ngo nuko serivisi bahabwa mu gihugu cya Uganda zitaruta izo baherwa mu Rwanda. Ni mu gihe Dr Gashumba Diane Minisitiri w’ Ubuzima yeretse  abaturage amashushusho agaragaza ingaruka zabagiye kubikorera muri iki gihugu aho bakebwe nabi igitsina kizana ibisebe bivanze n’amashyira.

Dr Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima yerekaga abaturage amashusho y’umugabo wikebesheje mu gihugu cya Uganda bikamugiraho ingaruka

Abaturage bamwe bamenye ibyiza byo kwikebesha

Umubyeyi wari waje gukebesha umwana we w’umuhungu w’amezi 3 n’igice yavuze ko gusiramuza umwana ukiri muto aribyiza kuko we anakira vuba. Anakangurira abagabo batabyitabira ko bakwiye kujya kwikebesha kuko biri mu nyungu zabo.

Umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wari wazanywe n’umubyeyi we wari umaze kwikebesha avuga ko bitababaza akanakangurira abandi bana kudatinya nabo bakaza kwikebeshya kuko ari isuku baba bakoreye igitsina cyabo bikanabaha amahirwe yo kutandura virusa itera SIDA ku buryo bwihuse.

Abaganga bari mu gikorwa cyo gusiramura

Maguru Jacques kuri ubu afite imyaka 24 arubatse yikebesheje ku myaka 15 i Kampala ubwo yari yaragiye gupagasa akorera abarabu, nyuma ajya mu idini y’abayisiramu bituma yisiramuza mu buryo bw’idini. Maguru asobanura ko gukebesha umwana ukiri muto ari byiza kuko umugabo ufite umugore agira ububare ndetse yakwifuza umugore we bikarushaho kumubabaza, ibi bikaka bituma abagabo benshi batinya kwikebesha. Ikindi ngo abagabo bakuze bibatera ipfunwe ryuko hari uwababona batarabikoze kera.

 

 

 

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

google_plusone

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 21 =